Inda Wema Sepetu atwite yateye ishyari n’agahinda Penniel wahoze akundana na Diamond

Sangiza iyi nkuru

Penniel Mungilwa uzwi cyane nka Vj Penny yatangaje ko kuba Wema Sepetu atwite bimutera ishyari n’agahinda, bityo ngo akarara atagohetse.
Aba bombi bakaba barigeze kuba abakunzi b’icyamamare Diamond Platnumz ndetse bemeza ko bagiranye ibihe byiza.
Uyu mukobwa Penny usanzwe ari umunyamakuru kuri Zouk TV, yavuze ko atishimiye ugutwita kwa Sepetu kuko bituma aba nk’umusazi.
sepetu11
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ijumaa, Penniel yavuze ko abakobwa bose bari mu kigero cye bamaze kuba ababyeyi ariko we akaba akiri mu bwigunge, ibyo rero bikamutera kugirira ishyari umukinnyi wa cinema, Wema Sepetu utwite.
Ati “ abakobwa bose turi mu kigero kimwe abenshi barabyaye abandi bafite abana none dore na Wema Sepetu arateganya kubyara. Ibaze rero ko ubu inshuti ze zose zigiye kujya zivugira ku byerekeye uwo mwana agiye kubyara. Ubwo njyewe umusanzu wanjye waba ari uwuhe?”
Penny yakomeje agira ati “ rwose sinanga Sepetu yewe ndananamwishimira, ariko nyamara birangora rimwe na rimwe kwakira ko atwite njyewe nkihuzagurika, ntababeshye rwose bituma mba nk’umusazi.”
Uyu Penny yakundanye na Diamond ndetse bateganyaga gushyingiranwa nyuma baza kumenya ko bafitanye isano, ari nabyo byaje gutuma batandukana muri 2013.
Yakomeje avuga uko byatangiye ubwo yatangiraga kwinjira mu rukundo na Diamond,
“ubundi byatangiye nziranye na Diamond bisanzwe hari imishinga twapangaga. nyuma yashatse kuva mu nzu yabagamo ngo yimukire mu yindi, mufasha gutunganya iyo nzu.
ku mugoroba twari twarushye, hanyuma dufatira akaruhuko ku buriri bumwe, icyaje gukurikiraho twaje kubona amafoto yacu ku mbuga zitandukanye abantu bavuga ko turi mu rukundo.
Gusa nyuma uko twagendaga turushaho gushyikirana, umuryango we waje kunyiyumvamo mama we arankunda. Biroroshye kumenya umugabo binyuze kuri mama we. nanjye naje kumukunda.yavuze ko ubwo mbaye umwe mu muryango wabo nk’umuntu witaga ku muhungu we.
ss
nyuma yo gukundwa nkanemerwa na mama we twatangiye gutekereza uko natwe twakora umuryango wacu. gusa ntago twigeze tubiganiraho byimbitse. Nyuma twaje gutandukana ariko twemeranya ko tuzakomeza kubana nk’inshuti magara.
nagize ibihe by,agatangaza na Diamond, twagiranye ibihe byiza pe
Nyuma y’urwo rukundo, nibwo Diamond yaje gukomezanya n’umukinnyi wa cinema Wema Sepetu, nawe baza gutandukana 2014.
Ubwo Daimond yamaraga kurekana na Sepetu nk’uko Penny abivuga, nibwo yahise akundana n’umuherwe Zari ukomoka muri Uganda, babana nk’umugore n’umugabo, ubu banafitanye umwana Latiffah Dangote.
Ubu Wema Sepetu ari mu rukundo n’umusore Idrissa Sultan wanatsindiye irushanwa rya Big Brother Africa 2014, ubu bakaba bateganya kubyarana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza .com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *