Indege ya gisirikare y’u Burusiya yari irimo abantu 91 yaburiwe irengero ari bwo igihaguruka ahitwa Sochi nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ingabo y’u Burusiya.
Ibiro ntaramakuru bitandukanye biravuga ko iyi ndege ya gisirikare yaburiwe irengero kuri iki Cyumweru nyuma y’akanya gato ihagurutse ahitwa Sochi, umujyi w’u burusiya wubatse mu Nyanja y’Umukara, ahantu hakunze kubera Imikino yo mu Muhindo usanga ikinirwa ku rubura.
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya iravuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Tu-154 yaburiye hejuru y’Inyanja y’Umukara nyuma y’iminota mike ihagurutse, mu gihe amakuru ataremezwa yo avuga ko iyi ndege yari yerekeje mu Ntara ya Latakia yo muri Syria.
Mu gihe hataramenyekana irengero ry’iyi ndege, minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko hoherejwe itsinda ry’abatabazi ngo rijye gushakisha iyi ndege nk’uko byatangajwe na Russia Today.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biravugwa ko mu bantu 91 bari muri iyi ndege hari harimo abanyamakuru 9 bari bari kumwe n’abaririmbyi bo muri kolari y’Abasirikare b’Abarusiya yitwa Alexandrov Ensemble. Aba baririmbyi ngo bakaba bari kuzakorera concert yo gusoza umwaka muri Latakia.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


