Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho

Sangiza iyi nkuru

Indege y’intambara y’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ya Sukhoi-25 yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda mu karere ka Rubavu.

Amakuru yizewe agera kuri BWIZA avuga ko iyi ndege ivogereye ikirere cy’u Rwanda ahagana saa tanu n’igice z’amanywa y’uyu wa 28 Ukuboza 2022.

Umwe mu baturage babonye iyi ndege yabwiye iki kinyamakuru ko ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi (marines) zikorera mu kiyaga cya Kivu zagerageje kurasa kuri iyi ndege amasasu, isubira muri RDC.

Iyi ndege ni imwe mu zo igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC kiri kwifashisha uyu munsi mu kugaba ibitero ku birindiro by’umutwe witwaje intwaro wa M23 biri hafi ya teritwari ya Masisi.

Ni ubwa kabiri indege ya Sukhoi-25 ya RDC ivogereye ikirere cy’i Rubavu, kuko na tariki ya 7 Ugushyingo 2022 byarabaye. Icyo gihe Leta y’u Rwanda yamaganye iki gikorwa yise ubushotoranyi.

Soma Izindi Nkuru

40 Responses

  1. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Muzayi manure niyongera kugaruka ikiba kibe.
    Ako nagasuzuguro gakabije rwose

  2. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Agasuzuguro k’abakongomani kararambiranye iyi ndege ingabo zacu zakagombye kuyishakira igisubizo gikwiye kuko barakabije

    1. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
      Imbwa imoka ntiryana. Abo badushotora buri gihe mbagereranyije n’imbwa. Gutsindwa intambara mu gihugu cyawe ugashora indi ku muturanyi uba uri igicucu. Umunsi wo gukubitwa no kubona isomo n’umwe.

  3. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Kuva ari ubwa kabiri se buriya ntibagombaga kuyihanura nta kubaza kundi!!!!

    1. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
      Hhh muransetsaaaa bayihanuza iki se mwa? Kalichinokov?

  4. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho

    nubwo kuyimanura atari igisubizo kirambye ariko twanze agasuzuguro ubutaha njye nzabyikorera nubwo ntambunda mfite nzayitera amabuye ndabe ko isubirayo amahoro

  5. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Ariko FARDC badushakoho iki koko? ko twe u Rwanda twishakira amahoro? Gusa bakomeje twabatera kuko twe turatera ntiduterwa.

    1. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
      Nyaga vubanawe bakunyage muvandi harigihe bazagutera

  6. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Ubundi kabiri murugo rwumugabo Ni agasuzuguro!nizere ko nibongera RDF izabereka icyo ibarusha ntayindi nteguza.

    1. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
      SIMPUHWA MWAGIZE AHUBWO NI UBUSHOBOZI BUKE

      1. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
        Arko unziko ko tutabibona ko arugushotorana ,RDF nimuzayise kuko tuzi Aho tuzabasanga kuko murwanda nahantu dufite hokuyishira banzibeshye ingaruke

      2. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
        SAFARI uri gicucu, na M23 irazihanura nkanswe RDF, kutazirasa n’ukuba proffessional, ugomba gutanga abagabo mbere yokuzitwika, ubushobozi buahari burenze ubwo utekereza wa muswawe.

    2. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
      Icyibarusha kiragaragara! Uburiye mu kwe ntako aba atagize!

      1. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
        uri mwene wabo ariko, ndabona munganya akanwa n,amagambo anuka, twebwe tuzwiho ibiorwa , komeza ubarate tuzabagutwikiraho,

  7. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Nitwa Fabien Ndambiwe agasuzuguro Kaba kongoma ni agasuzuguro kimbwa ubutaha ubutaha iyondege niyongera kuvogera ikirere cyurwanda bazayihanure ikibyimba kimeneke

    1. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
      Kabili ku mugabo? Abanyekongo baraturungurutse kabisa! Uretse kwivuga ibigwi, bigaragarira buri wese ko igihugu cyacu kitakwigondera – tudasabirije -indege z’intambara cyanga se ibisasu bizihanura. Bivuzeko kudahanura ziriya ndenge si impuhwe. N’ibindi bikomeye biri inyuma!

  8. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Twayibonye dukwira imishwaro mbega ubwoba

    1. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
      nibaza ko ari ukwibeshya reka dutegereze ko DRC BASABA IMBABAZI

  9. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Twizeye ko ubutaha kizabaha ugisubizo gikwiriye kuri ubwo bushotoranyi buri gukorwa na FARDC

  10. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Birarambiraye rwose umugabo kwirukana kera akakumara ubwoba.i gihugu kutwica imbwa cyorora imisega. Nibongera tuzabakosora.

  11. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Ese ubundi harabura iki ngo ihanurwe!!muduhe uburenganzira kdi ntimugakurikize ibyanditse ngo nibagukubita urushyi mumusaya uzahindure uwundi bakubite,byari ibyakera,RDf dukurireho ako gasuzuguro batwereka

  12. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Ubwose twizereko aramasasu yagicuti cg mwayihushije nigaruka izatumara

    1. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
      sukhoi ntiraswa amasasu iraswa missile menya ahubwo banayitutse

  13. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Kuba itarahanurwa suko ntamasasu urwanda rufite? Ahubwo ni discipline, n’ubumenyi? Knd hari amategeko agenga ibihugu? Knd umuturanyi naho yagusura afite inkoni ntabwo wahita urwana nawe ? Ahubwo yibeshye gato nukumwataka kuko uba wabonye uburyo ajemo? Ariko DRC ikwiye gutanga ubusobanuro bwiyo ndege? niba ibayayobewe map?

  14. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    nigaruka tuzayitera amabuye nka yayandi ya dawidi

  15. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    ngo bayirashe amasasu kweri? SUKHOI se bayirasa amasasu cyangwa bayirasa missile, wasanga banayitutse

  16. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Ndambiwe urusaku rwo kwikuza no kwikirigita ugaseka.Fora mbwiye nde?

  17. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Ntabikoreshomufitebyatimbaiyondege kerensekwibagusa

  18. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Niba mutayihanuye ntimukabitubwire
    Bituma dushidikanya kubushobozi dufite.

  19. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Umuturage yabwiwe n’iki ko barashe amasasu ayiburira burya abaturage bacu ni hatari!

  20. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Ibazekoko,boingi,yaguye irusizi 1996 ngo bashaka imbarutso yokuzadutera,ku ngomaya mumbutu,birengagije,ninyamabi,Bari bacumbikiye,zitahwemaga,kwambuka,burigihe,batwicira,abantu,none Koko,barongeye,aho imyaka,igeze ahangaha,izo ngirwa ndege,zabobaswa,zishaka kuduteza,ikibazo,zasenywe hakirikare,kwibyo tubirambiwe,?byo kumemetereza,imbwa!!!!

  21. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    ark Kongo?
    Irikwiyumva muzehe aduhe Uburenganzira
    Atubohore Congo tuyemeze

  22. Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho
    Ngira ngo ahari wenda kubera umuvuduko wayo ukabije niyo mpamvu yatumye batayihamya ariko kuyirasa byo ndabona banditse ko ingabo z’u Rwanda zikorera mu mazi(marines) zagerageje kuyirasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *