Indege yakoze impanuka iribirandura ubwo yagwaga ku kibuga cy’indege ku murwa mukuru wa Somalia ariko kubw’amahirwe mu bantu basaga 30 bari mu ndege nta wagize icyo aba.
Amashusho atangaje yafotowe n’abari hafi y’ikibuga cy’indege cya Mogadishu yerekana umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka nyuma y’impanuka.
Abashinzwe kuzimya umuriro babashije kuzimya umuriro ndetse amashusho yahafatiwe yerekana indege, Fokker 50, hejuru hagiye hasi.

Abayobozi bavuga ko ari indege iya Jubba Airways kandi yari ivuye mu mujyi wa Baidoa yerekeza mu murwa mukuru nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Abagenzi n’abakozi bo mu ndege bose nta wagize icyo aba nk’uko abayobozi b’ikibuga cy’indege babitangarije ibitangazamakuru bya Leta.
Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana neza.


