Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yavuze ko Album ye “Niwe” yayihawe mu gihe yari mu ndege, ubwo yaruhukaga akabona ubutumwa bw’Imana bwaje mu buryo budasanzwe, bukaba bwaragize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu benshi. Ni nabwo bwamuhaye icyerekezo gishya mu muziki wo kuramya Imana.
Nyuma y’imyaka irenga 17 adakorera igitaramo gikomeye mu Rwanda, Richard yongeye kugaruka i Kigali avuga ko iki gitaramo atari igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya rufite imizi mu butumwa bwo muri iyi Album.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 25 Ugushyingo 2025, yasobanuye ko atigeze yicara ngo ategure iyi Album nk’umushinga muremure, ahubwo ko ubutumwa bwayo bwaje mu mwanya muto ubwo yari mu kirere. Ati:
“Album nayiherewe mu ndege. Ibyo Imana yabikoze mu buryo bwayo, ni yo ibizi.”
Ayo masaha macye yo mu kirere ni yo yamuhaye indirimbo zageze ku bantu benshi, bamwe zigahindura ubuzima bwabo burundu hakaba abamubwiye ko bakiriye Yesu nyuma yo kuzumva.
Richard yavuze ko indirimbo zo kuri iyi Album zakiriwe n’abantu “barenze miliyoni”, kandi ko ubutumwa bwazo bwageze no mu bice atigeze akandagiramo.
Ni yo mpamvu igitaramo agiye gukorera muri BK Arena atagishyira mu rwego rwo kumurika Album nshya, ahubwo nk’umuhango wo gusoza urugendo rwa ‘Niwe’ no gutangira indi paji y’ibihe bishya agiye kwinjiramo.
Abazitabira igitaramo bazaririmbirwa indirimbo zose zo kuri iyi Album mu buryo bw’original, kandi n’indirimbo nshya amaze gushyira hanze zizahabwa isura nshya nyuma y’ibihe by’igitaramo muri BK Arena.
Richard yashimiye itangazamakuru n’abakunzi b’umuziki bamwakiriye i Kigali, avuga ko yifitiye ishimwe rikomeye igihugu cye cyamwakiriye nk’umwana utashye.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na Fill The Gap na MTN Rwanda, kikazaba ku wa 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena, kikaba gitezweho kuzana impinduka mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda.
Mu butumwa bwe, Richard yavuze ko mu Rwanda hari kuba kuzamuka gukomeye mu murimo w’Imana, asaba n’abandi baramyi gushyira imbaraga ku gukira mu buzima bwabo bwose kugira ngo ubutumwa bwabo bube bwuzuye.
Yongeyeho ko ‘Niwe’ izakomeza kuba ikirango cy’ibihe bye bishya ndetse n’ibitaramo byinshi yatumiwemo hirya no hino ku isi ariko byose bizashingira ku cyerekezo Imana izamwereka.


