Indege yari ivuye muri Iran yasanzwemo umurambo

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’umuntu watahuwe mu ndege ya sosiyete ya Lutfhansa ubwo yari igeze ku kibuga cya Frankfurt mu Budage ivuye i Tehran muri Iran ku wa Kane, nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Budage n’ubuyobozi bw’iyo sosiyete y’indege.

Abakozi bo ku kibuga cy’indege cya Frankfurt ni bo batahuye uwo murambo w’umugabo ku wa Kane mu gitondo mu gice cyo hasi ubwo bari bagiye kugenzura ko nta kibazo ifite nk’uko bisanzwe bigenda.

Polisi yavuze ko icupa rya oxygen n’agapfukamunwa byasanzwe iruhande rw’uwo murambo.

Itangazo ubuyobozi bw’iyo sosiyete y’indege yo mu Budage bwashyikirije CNN rigira riti “Turemeza ko mu gice cyo gukora ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’indege Airbus A340-300 nyuma yo kururuka ku kibuga cy’indege cya Frankfurt ari bwo umurambo w’umuntu wabonetse mu gice cyo hasi.”

“Inzego zibishinzwe ziri gukurikirana hamwe n’inzobere zo muri iyi sosiyete. Nta yandi makuru twatanga mu gihe iperereza ritararangira.”

Urugendo rwa Lufthansa rwari ruteganyijwe ku wa Gatanu rwahise rusubikwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *