5013

Indege y’igisirikare cya Colombia yakoze impanuka itwaye abasirikare 80

Sangiza iyi nkuru

Indege ya gisirikare ya Colombia yakoze impanuka mu majyepfo y’igihugu hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Peru, itwaye abasirikare 80.

Amakuru yatangajwe n’inzego za gisirikare avuga ko iyi ndege yari itwaye abasirikare bagera kuri 80 mu gihe yagwaga. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Hercules ikoreshwa mu gutwara abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare, yakoze impanuka mu gace kegereye umujyi wa Puerto Leguízamo, mu ntara ya Putumayo.

Minisitiri w’ingabo wa Colombia, Pedro Sánchez, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye indege igitangira guhaguruka, ayita “impanuka ibabaje cyane ku gihugu.”

Kugeza ubu, umubare nyawo w’abaguye muri iyi mpanuka nturamenyekana, ariko ibikorwa byo gutabara byahise bitangira, aho abatabazi boherejwe aho byabereye.

Amashusho yakwirakwijwe n’itangazamakuru agaragaza umwotsi mwinshi uzamuka aho impanuka yabereye, ndetse n’imodoka zitwaye abasirikare zigana aho byabereye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *