Umusore w’imyaka 20 yishe nyina wanze kumwoza

Umusore w’imyaka 20 witwa Damian Oforbuike wo mu gace ka Ohatekwe Ukawu, mu Karere ka Onicha, muri Leta ya Ebonyi mu Nigeria, yirukanwe mu mudugudu wabo nyuma yo kwica nyina. Amakuru avuga ko yakubise nyina witwaga Onyemaechi akoresheje umuhoro mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma ahita ahungira mu ishyamba riri hafi aho. Nyuma, urubyiruko rw’aho batuye […]
Indege y’igisirikare cya Colombia yakoze impanuka itwaye abasirikare 80

Indege ya gisirikare ya Colombia yakoze impanuka mu majyepfo y’igihugu hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Peru, itwaye abasirikare 80. Amakuru yatangajwe n’inzego za gisirikare avuga ko iyi ndege yari itwaye abasirikare bagera kuri 80 mu gihe yagwaga. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Hercules ikoreshwa mu gutwara abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare, yakoze impanuka mu […]
Muri abirasi kandi mwiratana ubusa: Perezida Kagame wakurugutuye abayoboziÂ

Perezida Paul Kagame yaburiye abayobozi bo mu nzego za Leta ko imico mibi bagira irimo ubwirasi ishobora kuzasiga bashenye igihugu. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yasozaga inama nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego Nkuru za Leta n’Inzego z’Ibanze. Ni inama y’umunsi umwe yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. Muri […]
Masisi: Hubuye imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Kazinga

Imirwano ikaze yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 23 Werurwe 2026, i Kazinga, umudugudu wo mu Murenge wa Osso Banyungu wo muri Teritwari ya Masisi, Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano zaho ndetse n’abayobozi gakondo abitangaza, imirwano yatangiye ahagana mu ma saa […]
Trump yabaye ahagaritse kurasa kuri Iran

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yategetse Minisiteri y’ingabo z’igihugu cye kuba ihagaritse ibikorwa byo kurasa ku nganda z’ingufu za Iran mu gihe cy’iminsi itanu. Trump yemeje aya makuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social. Yavuze ko mu minsi […]
U Bwongereza buravuga ko ikirego bwarezwe n’u Rwanda cyatewe n’uburakari

Intambara y’amategeko hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku kibazo cy’abimukira yarushijeho gufata intera, aho London yateye utwatsi ikirego cya Kigali gisaba miliyoni 134 z’amadolari, ivuga ko uru rubanza rudafite ishingiro mu mategeko kandi ko ruturuka ku makimbirane ya politiki aho kuba inshingano z’amasezerano. Urubanza ubu ruri imbere y’urukiko mpuzamahanga, ubu rwatangiye gutera kwibaza byinshi kuri […]
Kenya: Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yaburiwe irengero

Polisi ya Kenya iri gukora iperereza ku ibura rya Raphael Tuju wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya gihugu, mu gihe amakuru avuga ko yaba yashimuswe. Umuryango wa Tuju uvuga ko we n’umushoferi we baburiwe irengero ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo barimo bajya gutanga ikiganiro kuri imwe muri radiyo zo muri kiriya gihugu. Polisi […]
Igisubizo cya Kabila ku bafashe kuba ari mu matware ya M23 nk’ikibazoÂ

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko kuba ari mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 nta kibazo abibonamo, kuko i Goma ari we. Uyu mugabo wategetse RDC hagati ya 2001 na 2019 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi cyabereye […]
Tugomba gukora nk’ikipe imwe kandi itsinda – Minisitiri w’Intebe

“Tugomba gukora nk’ikipe imwe kandi itsinda. Gutanga serivisi nziza ku baturage tubigire umuco kuko ari inshingano yacu nk’abayobozi,” ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Mbere, ubwo yayoboraga inama ihuza inzego z’ubutegetsi. Iyi nama ihuza Inzego zo mu Butegetsi Bwite bwa Leta n’izo mu nzego zegerejwe abaturage yabereye mu gitondo cyo […]
Lionel Jospin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yapfuye ku myaka 88

Kuri uyu wa Mbere, umuryango wa Lionel Jospin wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, w’umusosiyaliste watangije icyumweru cy’akazi cy’amasaha 35 n’ubufatanye bw’abaturage ku bashakanye bahuje ibitsina, watangaje ko yapfuye afite imyaka 88. Jospin wari umuyobozi wa guverinoma kuva mu 1997 kugeza mu 2002 mbere yo gutsindwa mu matora ya perezida, yapfuye ku Cyumweru, nk’uko umuryango […]
Nigeria: Hakozwe umukwabu wo kogosha insoresore zanze kwiyogoshesha

Abashinzwe kubahiriza amategeko ya kisilamu bo muri Katsina State Hisbah Commission, ishami rya Sabuwa muri Nigeria, bogoshe imisatsi y’abasore bamwe mu mujyi wa Sabuwa mu rwego rwo gukumira imyitwarire babona ko idakwiye. Nk’uko byatangajwe ku wa 21 Werurwe 2026, iki gikorwa cyabereye mu bice bitandukanye by’umujyi mu gihe cy’iminsi mikuru ya Eid al-Fitr. Cyari kiyobowe […]
RDC: Batangiye kubaza icyo miliyari 13.65$ zashowe mu gisirikare zakoze

Mu kiganiro n’abanyamakuru yakoresheje kuri uyu wa Gatandatu ushize, i Kinshasa, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Delly Sessanga yagaragaje ishusho ihangayikishije ku bijyanye n’igisirikare n’umutekano mu gihe cy’imyaka itandatu Félix Tshisekedi ari ku butegetsi (2019-2025), nubwo hari amafaranga menshi yashowemo. Aganira n’abanyamakuru, uwahoze ari umudepite watorewe i Lwiza muri Kasai yagaragaje ubwiyongere bukabije bw’ingengo y’imari mu […]
CAF yemeje Maroc nk’iyegukanye AFCON 2025

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ryemeje ku mugaragaro ko Morocco ari yo yegukanye igikombe cya AFCON 2025, nyuma y’icyemezo cyahinduye ibyari byavuye mu mukino wa nyuma. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa CAF, Maroc ni yo iri ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Senegal ku mwanya wa kabiri, naho Nigeria iza ku mwanya wa Gatatu. […]
Umucamanza wa ICC wasohoye impapuro zo gufata Netanyahu yakupiwe amazi n’umuriro

Umucamanza w’Umufaransa wayoboye akanama k’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kasohoye icyemezo cyo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu mu 2024, yavuze ko kuri ubu agowe no kubona ibyangombwa by’ibanze bya buri munsi nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’ibihano rwa Amerika, avuga ko uburyo bwo kwishyura hafi ya bwose bukoreshwa mu Bufaransa bugenzurwa n’Abanyamerika […]
Kabila yashimangiye ko igihe kigeze ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Tshisekedi bukavaho

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ari ngombwa ko ubutegetsi bw’igihugu bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye buvaho. Kabila yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi. Ni ikiganiro cyabereye mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Goma. Muri iki kiganiro, Kabila yongeye gushinja Tshisekedi […]
KNC wa Gasogi United nyuma ya mpaga ya Rayon Sports yavuze

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yatangaje ko batangiye urugendo rw’amategeko mu rwego rwo guhangana n’akarengane avuga ko ikipe ye yakorewe ku mukino wa shampiyona y’u Rwanda wagombaga kuyihuza na Rayon Sports. Ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe ni bwo Gasogi United yatewe mpaga y’ibitego 3-0, nyuma yo kutagaragara ku mukino w’umunsi wa […]
New York: Indege ya Air Canada yangiritse cyane nyuma yo kugongana n’imodoka

Ikibuga cy’indege cya LaGuardia i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyafunzwe kugeza igihe haza gutangwa amabwiriza mashya nyuma y’uko indege ya Air Canada Express igonganye n’imodoka ku butaka. Ubuyobozi bukuru bushinzwe iby’indege bwasohoye itangazo ribuza indege guhaguruka mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere kandi buvuga ko bishoboka ko […]
Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira nturi gukoreshwa

Polisi y’Igihugu (RNP) kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko umuhanda RN11, Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu utari gukoreshwa kubera imvura ikabije yawangirije.
Kinshasa: Miliyoni 2$ zafatiwe ku kibuga cy’indege zihishe mu mavarisi

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, itariki ya 21 Werurwe, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ndjili i Kinshasa, umurwa mukuru wa DRC, ubwo mu igenzura risanzwe ry’abakora ingendo mpuzamahanga, abashinzwe umutekano bavumbuye amafaranga menshi ahishe mu mavarisi abiri agera kuri miliyoni 1.9 z’amadorali ya Amerika. Umwirondoro wa nyiri amavarisi nturashyirwa ahagaragara, gusa mu […]