HEFnYjXXUAAKSY8e

Tugomba gukora nk’ikipe imwe kandi itsinda – Minisitiri w’Intebe

Sangiza iyi nkuru

“Tugomba gukora nk’ikipe imwe kandi itsinda. Gutanga serivisi nziza ku baturage tubigire umuco kuko ari inshingano yacu nk’abayobozi,” ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Mbere, ubwo yayoboraga inama ihuza inzego z’ubutegetsi.

HEFnYjFWgAAN4nr

Iyi nama ihuza Inzego zo mu Butegetsi Bwite bwa Leta n’izo mu nzego zegerejwe abaturage yabereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Werurwe, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, iyobowe na Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva.

HEFnYjXXUAAKSY8

Mu ijambo rye afungura iyi nama, Minisitiri w’Intebe yabwiye abayitabiriye ati: “Tugomba guharanira gusenyera umugozi umwe, tukanoza imikorere n’imikoranire hagati y’Inzego zose. Tugomba gukora nk’ikipe imwe kandi itsinda. Gutanga serivisi nziza ku baturage tubigire umuco kuko ari inshingano yacu nk’abayobozi.”

HEFnY5BbIAAgowk

Iyi nama nyungurabitekerezo iribanda ku gushimangira imiyoborere ishyira umuturage ku isonga, kunoza imikorere n’imikoranire ndetse no kurushaho gutanga serivisi nziza.

Ni nama igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba na gahunda z’Igihugu ndetse n’imyanzuro iba yafatiwe mu nama zitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *