Intambara y’amategeko hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku kibazo cy’abimukira yarushijeho gufata intera, aho London yateye utwatsi ikirego cya Kigali gisaba miliyoni 134 z’amadolari, ivuga ko uru rubanza rudafite ishingiro mu mategeko kandi ko ruturuka ku makimbirane ya politiki aho kuba inshingano z’amasezerano. Urubanza ubu ruri imbere y’urukiko mpuzamahanga, ubu rwatangiye gutera kwibaza byinshi kuri politiki y’abimukira, dipolomasi, ndetse n’imihigo y’imari.
U Bwongereza bushimangira ko ikirego cy’u Rwanda kidaturuka ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubuhunzi ubwabyo ahubwo cyatewe n’uburakari bw’ibihano bifitanye isano n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Abajyanama mu by’amategeko mu Bwongereza bavuga ko igihe ikirego cy’u Rwanda cyatangiwe kigaragaza impamvu zirenze amakimbirane ashingiye ku mafaranga. Bakomeza bavuga ko u Rwanda rwakoze ibi mu rwego rwo gusubiza igitutu cy’amahanga atari ukubera kutubahiriza amasezerano.
Ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi gishingiye ku masezerano yo kwakira abimukira atavugwaho rumwe yatangijwe bwa mbere mu 2021 nyuma yaje kwemezwa mu 2023. Mu masezerano, u Bwongereza bwateganyaga kwimurira mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro kugira ngo amadosiye yabo ahatunganyirizwe cyangwe babe banatuzwa. U Rwanda na rwo rwiyemeje gusuzuma dosiye zabo hakurikijwe amategeko mpuzamahanga arinda impunzi mu gihe binjizwa mu buzima bw’u Rwanda cyangwa mu kwimura abo dosiye zabo zibemerera kubona ubuhungiro muri ibyo bihugu by’i Burayi bibirukana.
Amasezerano yavugaga ko u Bwongereza bwiyemeje gutanga miliyoni 657 z’amadolari binyuze mu kigega cyo guhindura ubukungu no kwishyira hamwe mu rwego rwo gushyigikira ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira abantu bimuwe. Ubwishyu bwateguwe mu byiciro, igice cya mbere kigomba gutangwa hageze abantu ba mbere nk’uko inkuru dukesha The East African ivuga.
London yasohoje igice cy’imihigo yayo. Yatanze miliyoni 161 z’amadolari ya mbere mu ntangiriro z’amasezerano nyuma iza gusohora miliyoni 134 z’amadolari y’umwaka wa kabiri, akurikirwa n’andi miliyoni 67 mu 2024. Icyakora, igice cya kabiri cy’icyiciro cya mbere nticyigeze kibaho kuko nta basabye ubuhungiro bageze mu Rwanda nk’uko byari byateganijwe. Ibibazo by’amategeko mu Bwongereza byadindije ishyirwa mu bikorwa, ndetse amatora yakurikiye ahagarika iyi gahunda.
Amakimbirane kuri iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza yakajije umurego nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, ahagaritse ayo masezerano mu Gushyingo 2024. London ivuga ko u Rwanda rwemeye inzira yo gusesa amasezerano, ibyo birangiza inshingano zose z’amasezerano. Abayobozi b’u Bwongereza bakomeza bavuga ko impande zombi zimaze kwemera iseswa ry’amasezerano, n’ibindi birebana n’amafaranga byari bihagaze.
U Rwanda ku ruhande rwarwo ruvuguruza cyane ubu busobanuro. U Rwanda rwemeza ko rwemeye gutangira ibiganiro gusa ku kurangiza amasezerano ariko bitemejwe. Abayobozi b’u Rwanda bavuga ko ibyo biganiro bitigeze bibaho, kubw’ibyo amasezerano akomeza kubahirizwa mu mategeko. Kubera iyo mpamvu, u Rwanda ruvuga ko U Bwongereza bugomba kubahiriza ibyo bwemeye ku bijyanye n’amafaranga asigaye.
U Bwongereza bushimangira ko butigeze bwanga kujya mu biganiro ariko ntibwemera ko bigomba gukomeza ku masezerano yasheshwe.


