tentative_de_detournement_saisis_a_l_aeroport_international_de_ndjili_pht_ks_22_mars_2026 (1)

Kinshasa: Miliyoni 2$ zafatiwe ku kibuga cy’indege zihishe mu mavarisi

Sangiza iyi nkuru

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, itariki ya 21 Werurwe, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ndjili i Kinshasa, umurwa mukuru wa DRC, ubwo mu igenzura risanzwe ry’abakora ingendo mpuzamahanga, abashinzwe umutekano bavumbuye amafaranga menshi ahishe mu mavarisi abiri agera kuri miliyoni 1.9 z’amadorali ya Amerika.

Umwirondoro wa nyiri amavarisi nturashyirwa ahagaragara, gusa mu itangazo rye, Minisitiri w’ubutabera Guillaume Ngefa ashingiye kuri aya makuru yerekanye ko “amafaranga yari agiye gukoreshwa mu buryo butemewe, cyangwa no kuyagabana.”

Yategetse umushinjacyaha mukuru guhita akurikirana iyi dosiye, nta kurobanura. Amafaranga byabaye ngombwa ko afatirwa, imbere y’abashinjacyaha, hakorwa raporo irambuye igaragaza uko ifatira ryagenze n’abantu babigizemo uruhare.

Ubwo hakurikiyeho kohereza amafaranga muri Banki Nkuru ya Congo, mu gihe izindi nyandiko zoherejwe mu ishami ry’igihugu rishinzwe iperereza ku byaha bifitanye isano n’imari.

Ubusanzwe mu bihugu byinshi kirazira gusohokana mu gihugu amafaranga arenze ibihumbi 10 by’Amadolari, cash.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *