lionel-jospin-soutient-le-nouveau-front-populaire-et-critique-la-dissolution

Lionel Jospin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yapfuye ku myaka 88

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, umuryango wa Lionel Jospin wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, w’umusosiyaliste watangije icyumweru cy’akazi cy’amasaha 35 n’ubufatanye bw’abaturage ku bashakanye bahuje ibitsina, watangaje ko yapfuye afite imyaka 88.

Jospin wari umuyobozi wa guverinoma kuva mu 1997 kugeza mu 2002 mbere yo gutsindwa mu matora ya perezida, yapfuye ku Cyumweru, nk’uko umuryango we wabitangarije AFP.

Yari yatangaje ko “yabazwe” kandi ko yasubiye mu rugo kuruhuka muri Mutarama, adatanze ibisobanuro birambuye.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Jospin “yagaragazaga icyerekezo cyiza cya Repubulika.”

Perezida w’u Bufaransa yanditse ku rubuga nkoranyambaga X, ati:”Lionel Jospin ni umuntu ukomeye muri politiki y’u Bufaransa: umunyamabanga wa mbere w’ishyaka rya Gisosiyalisiti riyobowe na François Mitterrand, minisitiri w’uburezi, minisitiri w’intebe, akaba n’umwe mu bagize Inama y’Itegeko Nshinga,”

Jospin yiyamamarije kuba perezida mu 2002, yiyerekana nk’umuntu w’inyangamugayo ugereranije na mukeba we bari bahanganye ufite igikundiro ariko yashinjaga kumungwa na ruswa, Jacques Chirac.

Byarangiye umunyapolitiki Jean-Marie Le Pen amutsinze mu cyiciro cya mbere, bituma abari bamutoye bajya inyuma ya Chirac mu cyiciro cya kabiri.

Umukobwa we hamwe n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Marine Le Pen (umukobwa wa Jean-Marie Le Pen) nabo bagize icyo bavuga ku rupfu rwe.

Le Pen yanditse kuri X ati: “Lionel Jospin yari umuntu duhanganye muri politiki, twarwanyije politiki ze igihe yari minisitiri w’intebe.” Yongeyeho ko yari inyangamugayo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *