24quad-members.jpg

Indege z’intambara z’u Bushinwa n’u Burusiya hafi y’u Buyapani mu gihe Biden yari i Tokyo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’ingabo w’u Buyapani, Nobuo Kishi, yavuze ko indege z’intambara z’Abashinwa n’Abarusiya zahagurukiye hamwe hafi y’u Buyapani, akomeza avuga ko Tokyo yamaganye ku mugaragaro Beijing na Moscou yerekana ko ifite impungenge zikomeye.

Izi ndege z’u Bushinwa n’u Burusiya zahuriranye n’umunsi i Tokyo haberaga inama, yanitabiriwe na Perezida Joe Biden, y’ihuriro “Quad” rihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, u Buhinde na Australia, aho u Bushinwa bufata ibi bihugu nk’ibishaka kubogotera hagati.

Ngo ni ubutumwa mu mvugo y’indege kuri ibyo bihugu byerekana impungenge z’uko u Bushinwa bugenda burushaho kugira ingufu muri Aziya-Pasifika nk’uko bitangazwa na AFP.

Kishi yabwiye abanyamakuru ati: “Bombardiers ebyiri z’Abashinwa zahuye na bombardiers ebyiri z’u Burusiya mu nyanja y’u Buyapani maze zigurukana zerekeza ku Nyanja y’u Bushinwa bw’uburasirazuba.”

24quad-members.jpg

Kuri uyu wa Kabiri kandi, indege y’ubutasi y’u Burusiya nayo yerekeje mu majyaruguru y’ikirwa cya Hokkaido yerekeza ku mwigimbakirwa wa Noto (mu Buyapani rwagati), aho Kishi yavuze ko ibyo bikorwa ari “ubushotoranyi” ku munsi w’inama ya Quad yaberaga i Tokyo.

Kishi ati: “Twagaragaje binyuze mu nzira za diplomasi impungenge zacu duhereye ku gihugu cyacu no ku mutekano w’akarere.”

Minisiteri y’ingabo y’u Buyapani nyuma yatangarije AFP, ko indege z’u Bushinwa n’u Burusiya zitinjiye mu kirere cy’u Buyapani, ariko bwari ku nshuro ya kane ingendo nk’izo zibera hafi y’u Buyapani kuva mu Gushyingo gushize.

U Buyapani bufite amakimbirane ku mipaka n’abaturanyi babwo b’Abashinwa, Abarusiya n’Abanyakoreya y’Epfo, nabwo bukunze kugurutsa indege z’intambara kugirango bwerekane ko bwiteguye kurengera ikirere cyabwo.

U Bushinwa bwemeye ko indege zabwo koko zanyuze hafi y’u Buyapani, buvuga ko biri muri “gahunda y’ubufatanye bwa gisirikare ngarukamwaka” hagati y’u Bushinwa n’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *