Minisitiri y’Uburezi kuri uyu wa 5 Nyakanga 2020 yatangaje ko yambuye Kaminuza y’Indangaburezi College of Education uburenganzira bwo gukora bitewe n’uko itujuje ibisabwa byatumaga itanga uburezi budafite ireme.
Ibi Minisitiri ufite mu nshingano iyi Minisiteri, Dr. Uwamariya Valentine yabihamirije Televiziyo y’Igihugu.
Minisitiri Uwamariya yagize ati: Yagize ati “Yari ifite uburenganzira bw’igihe gito mu gihe yasabwaga kuzuza ibindi biba biteganyijwe kugira ngo kaminuza ibe yujuje ibisabwa kugira ngo ikore yemewe n’amategeko, nayo yananiwe kubyuzuza biba ngombwa ko nayo yamburwa ubwo burenganzira bw’igihe gito”.
Kaminuza y’Indangaburezi iherereye mu Karere ka Ruhango. Yari yarahawe uburenganzira bwo gukora bw’igihe gito, isabwa kuba yuzuza ibindi byaburamo. Yigishaga uburezi mu mashami atandukanye kugeza mu cyiciro cya mbere, A1.
Iyi Kaminuza ihagaritswe nyuma ya INATEK iherutse gufungwa burundu ndetse na Christian University of Rwanda yambuwe uburenganzira bwo gukora kuri uyu wa 5 Nyakanga, izira kutuzuza ibisabwa, bidindiza ireme ry’uburezi yatangaga. Abayobozi n’izi Kaminuza, Prof. Karuranga (INATEK) na Dr. Pierre Damien Habumuremyi (CHUR) bamaze no gutabwa muri yombi nk’uko RIB yabitangaje.

2 Responses
Indi Kaminuza yigenga yambuwe uburenganzira bwo gukora
NONE SE NK’ABANA BIZE MURI IZI KAMINUZA BARI BATARANGIZA BIZAGENDA GUTE ? HABA HARAGENWE BURYO KI BAZAHABWA AMANOTA YABO KU BURYO BAYIMUKANA MU ZINDI KAMINUZA BASHAKA KUJYA KWIGAMO? HARAMUTSE HARI UMUNTU UBIFITEHO AMAKURU YATUBWIRA kuri tel:0784067238