Tariki ya 11 Ugushyingo 2020, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Munyentwari Alphonse na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Théo Ngwabidje Kasi bakoreye inama mu mujyi wa Bukavu.
Impamvu yatumye bahura, ni ukugira ngo bige ku buryo bamwe mu batuye muri ibi bihugu bakeneye serivisi zambukiranya imipaka, bazibone mu buryo buboroheye.
Bafashe icyemezo cy’uko abanyeshuri, abarimu, abaganga ndetse n’abarwayi, bafungurirwa imipaka ya Rusizi 1 na Rusizi 2, noneho bakibutsa abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ikindi kandi bemeranyije gukora, ni ukubuza abaturage kwambuka imipaka mu buryo butubahirije amategeko.
Icyemezo cyo gufungura iyi mipaka yari imaze amezi arenga 8 ifunze, kije gikurikiye ikindi Guverineri Munyentwari yafatiye hamwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, Carly Nzanzu Kazivita, tariki ya 2 Ugushyingo, imipaka ibiri umujyi wa Gisenyi na Rubavu igafungurwa nyuma y’iminsi itatu.


