Abayobozi bavuga ko byibuze abantu 39 bapfuye barimo abana, bahitanywe n’umubyigano wadutse muri mitingi ya politiki yabereye mu majyepfo y’u Buhinde muri Tamil Nadu, aho ku wa Gatandatu, abantu ibihumbi mirongo bari bateraniye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cy’umukinnyi wa filimi wahindutse umunyapolitiki, Vijay, mu Karere ka Karur ko mu majyepfo. Joseph Vijay Chandrasekhar wavutse mu 1974, ni umukinnyi wa filimi wanditse izina muri Bollywood.

Iki gikorwa cyakererewe amasaha menshi, nkuko ibitangazamakuru byaho byatangaje, hanyuma hatangira kugaragara amashusho yatangajwe kuri tereviziyo yerekana abantu bagwa igihumure mu mbaga y’abantu benshi.
Minisitiri w’Intebe wa Tamil Nadu, MK Stalin, yatangarije abanyamakuru i Karur ko abapfuye barimo nibura abagore 17, abagabo 13 n’abana icyenda. Yavuze ko abandi bantu 51 barimo kuvurwa.





