Indirimbo Sizonje ya Mpoto niyo ndirimbo izindi zirabeshya – Magufuli

Sangiza iyi nkuru

“Sizonje” , indirimbo y’umuhanzi Mpoto yashimwe na perezida Magufuli watangaje ko ariyo ndirimbo ivuga ukuri ku bibera mu gihugu no ku buzima bw’igihugu muri rusange.

Hari kuri uyu wa 12 Kanama 2016,ubwo umukuru w’igihugu cya Tanzaniya Dr. John Pombe Magufuli yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere akubutse mu ngendo yakoreraga hirya no hino mu gihugu, aho mu bari baje kumwakira hari n’umuhanzi Mpoto w’imbyino za gakondo Magufuli akaba yanatangarije itangazamakuru ko nta ndirimbo yamurutira indirimbo “Sizonje” y’uyu muhanzi.

ndogo3

Perezida Magufuli akaba yaravuze ko indirimbo Sizonje ari yo ndirimbo nziza kuri we kuko ngo ikubiyemo ubutumwa bwinshi butuma abantu batekereza ku bintu bitandukanye nk’uko ikinyamakuru Mlekani cyabitangaje.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yagize ati: “Numva cyane indirimbo zawe, ariko iyi ya Sizonje narayumvise cyane nyumva buri munsi.. bwa mbere nahuye n’ibibazo cyane byo kuyumva, ariko ubungubu, aaah ndayumva neza cyane” .

ndogo1

Uyu muhanzi Mpoto azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye yagiye aririmba harimo iyo yise Mjomba, benshi bakeka ko yaririmbiye uwari perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete, ariko abajijwe Mjomba yavugaga, yagize ati: “Ni musaza wa mama” .

ndogo5
Mpoto mu byishimo byinshi nyuma yo kumenya ko Magufuli ari umufana we

Avugana n’itangazamakuru nyuma gato akiri ku kibuga cy’indege, Mpoto yavuze ko yanejejwe cyane n’amagambo y’ubwenge yabwiwe na perezida Magufuli, aho yavuze ko yanejejwe no kumenya ko perezida ari umufana we ukomeye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *