Abasore 2 bo muri Indonesia bahaswe ibiboko nyuma yo gusangwa mu buriri bumwe baryamanye bahuza ibitsina, iki gihano cyo kubakubita kikaba kijyanye n’itegeko rya Sharia ryo muri kiriya gihugu, rigena uburyo bwo guhanira mu ruhame abagaragayeho bene biriya byaha ndetse n’ibindi bihabanye n’imyemerere ya bo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba basore 2 b’imyaka 20-23, ngo bari basanzwe babana nk’umugore n’umugabo bakaba bakubitiwe imbere y’imbaga y’abaturage mu mbuga y’umusigiti wa Banda Aceh, aho basanzwe batangira bene ibi bihano.

BBC ivuga ko Polisi yo muri kiriya gihugu yataye muri yombi kuri uyu wa 2 abandi bagera kuri 141 ubwo bari mu birori byasaga n’iby’abatinganyi mu murwa mukuru wa kiriya gihugu,Jakarta, ubu ikaba ibacumbikiye aho abahamwe n’iki cyaha na bo bazakubitwa ibiboko bigera kuri 80 buri umwe imbere y’imbaga.

Amnesty International ndetse n’imiryango yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu byatangaje ko ibi bihano bidakwiye mu gihe muntu afite uburenganzira bwo kubana n’uwo ashaka byongeye bariya bahaswe inkoni bakaba barafatiwe mu nzu ya bo nta rubanda biteje ngo bigaragare ko hari umutekano bahungabanyije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Â

Iyi miryango yo ivuga ko bene ibi bihano ari ubugizi bwa nabi nk’ubundi bwose bunagendanye n’iyicarubozo, kuko bibabaza umubiri bityo hakaba hakagombye kurebwa ubundi buryo bwo kwihaniza abanyuranyije n’itegeko igihugu kigenderaho.

Abashinzwe gutang ibihano baba bitwaje inkoni nyinshi, ishaje bakayisimbuza indi kugeza bazirangije.

Abaturage benshi baba bitabiriye iki gikorwa cyo guhana abanyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko n’imyemerere yo mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


