Indoneziya: Basatuye inda y’inzoka ngo bakuremo umuntu wabo yari yamize (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Akbar Salubiro ukomoka muri Indoneziya w’imyaka 25 y’amavuko yamizwe n’inzoka yo mu bwoko bw’uruziramire biba ngo mbwa ko barubaga bakumukuramo nyuma y’amasaha atari macye aburiwe irengero.
3
Abaturage bo mu gace uyu mugabo akomokamo bavuga ko yarimo asarura imingazi ubwo iki kiyoka cya metero zisaga 8 z’uburebure cyamumiraga bunguri kimusanze mu busitani bw’iwe cyarangiza kikananirwa kuhikura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Munu, umugore wa nyakwigendera atangaza ko atari ahari icyo gihe umugabo we abura, ahubwo ko yamenye ayo makuru ayabonye mu bitangazamakuru akabona abaturanyi be bari n’icyuma bari kubaga icyo gikururanda cyari cyamuririye umugabo.
2
Abaturanyi be bavuga ko bumvise urusaku akanya gato kuko bwari bwije ariko ntibabyiteho.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *