Itegeko rya Sharia mu idini ya Isilamu rikomeje kurangwa n’amarira menshi mu baturage bagana ubutabera bwo mu gihugu cya Indoneziya.

Agace ka Aceh ni ko gace konyine kakigendera ku mategeko ya Sharia yo gukubita ibiboko abasambanye cyangwa bacanye inyuma mu gihugu cya Indoneziya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore utatangarijwe amazina ukomoka muri kariya gace, ubutabera bwamutegetse gukubitirwa mu ruhame ibiboko bigera kuri 26 mu mugongo nta mbabazi nyuma yo gufatwa yaryamanye n’undi muntu utari umugabo we.

Uyu mugore ngo yariwe n’inkoni araboroga mu ruhame yikubita mu gahanga ariko abura icyo akora kuko yagombaga kurangiza igihano yari yahawe.

Umugabo upfutse isura wakubitaga uriya mugore na we yagaragaje ubwoba nyuma yo kumukubira ibiboko byose yagombaga kumukubita uko ari 26.
Nyuma yo gukubitwa k’umugore, umugabo nawe bafatanywe baryamanye yazanywe mu ruhame arya ibiboko 26 arabirangiza.

Muri aka gace, abatinganyi, abakoresha ibiyobyabwenge nabo ni bamwe mu bakubitirwa mu ruhame ku itegeko rya Sharia.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nta musore wemerewe gutwara umukobwa kuri moto cyangwa ku igare batarashakanye kuko itegeko rya Sharia rigenera bene nk’abo ibiboko runaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


