Indorerezi zashimye uko inzego z’umutekano zitwaye mu bihe by’amatora

Sangiza iyi nkuru

Indorerezi zashimye uko umutekano wagenze mu Rwanda mu gihe cy’amatora, by’umwihariko zishima inzego zishinzwe umutekano uhereye mu gihe cyo kwiyamamaza.

Izi ndorerezi ni Indorerezi zaturutse mu bihugu bigize AU, EAC, COMESA na OIF, zivuga ko amatora yabaye nta makemwa.

Zavuze ko iyi nzira yose y’amatora yari irimo amahoro, bongeraho ko mu Rwanda ariho hambere amatora aba ateguye neza ku buryo ngo baza no kubigaragaza muri raporo yazo.

Izi ndorerezi zose zivuga ko mu gihe ahandi usanga hari urusaku urugomo ijoro ryose ndetse no ku munsi nyirizina w’amatora mu Rwanda nta bisa bityo wahabona.

Muri izi ndorerezi harimo izageze mu Rwanda mbere y’amatora mu bihe byo kwiyamamaza. Abo barimo abagize Afurika yunze Ubumwe na COMESA, bari bayobowe na Bwana Jorge Carlos Fonseca wahoze ayobora Cabo Verde ndetse na Rt Honorable Ruhakana Rugunda wahoze ari Minisitiri w’inteba wa Uganda.

kuwa 18 Nyakanga, biteganyijwe ko indorerezi zose zavuye mu mahanga zizatanga raporo yazo . Zikanahita zisubira mu bihugu byazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *