Ingabire Immaculée ntiyemeranya n’abasaba Leta kubafasha kwiga Kaminuza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Transparence International Rwanda(TIR), Ingabire Immaculée asanga kwiga Kaminuza ari ibintu by’inyongera bitari iby’ibanze kuko bisaba umuntu wifite mu mutwe no mu mufuka.

Ingabire Immaculée asanga nta muntu wakagombye gusaba inkunga Leta ngo imufashe kwiga Kaminuza kuko iba yaramufashije kwiga amashuri abanza ku buntu ndetse akiga ayisumbuye atanga amafaranga make cyane.

Uyu muyobozi akaba yarabitangaje mu kiganiro ‘Isesenguramakuru’ cyatambutse kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize tariki ya 4 Werurwe,2017.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ingabire Immaculée akaba yaratangaje ibi mu gihe mu Rwanda abanyeshuri biga muri Kaminuza za Leta bakomoka mu miryango ibarirwa mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri by’Ubudebe bagurizwa na Leta 100% amafaranga yo kwishyura ndetse bakanahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 buri kwezi bigomba kubatunga nubwo bakomeje gusaba ko yakongerwa.

Naho abo mu Cyiciro cya gatatu cy’Ubudehe biga muri za Kaminuza za Leta bakaba bagurizwa na Leta kimwe cya kabiri cy’ayo bishyura ariko ntibahabwe ibihumbi 25 mu gihe abo guhera mu Cyiciro cya 4 kuzamura birihira yose.

Benshi mu banyeshuri biga muri za Kaminuza za Leta babarirwa mu Cyiciro cya Gatatu cy’Ubudehe kuzamura bakunze kugaragaza ko barenganyijwe aho basaba ko haba amavugurura bagashyirwa mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri bityo nabo bakaba bagurizwa na Leta amafaranga yose bishyura ku ishuri.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gabriel Habineza@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *