Ingabire Immaculée arahamya ko iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ribiba amacakubiri

Sangiza iyi nkuru

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Ingabire Marie Immaculée, yatangaje ko iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryabereye mu karere ka Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023, ryimika amacakubiri.

Immaculée yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri Radio 10 nyuma y’aho kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023 ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ryamaganye uyu muhango rihamya ko usubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Njyewe biriya bintu byananteye ubwoba hanyuma ngira Imana mbona RPF yabyamaganye. Uriya muco ni mubi cyane kuko icyo Leta y’u Rwanda yiyemeje ariko igikomora ku migabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi, kwari uguca amacakubiri ayo ari yo yose, icyo ashingiyeho cyose.”

Ingabire yavuze ko abantu bibeshya, bakavuga ko amacakubiri agendanye n’ubwoko bw’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, ariko ngo arenze ayo. Ati: “Ntabwo ari byo gusa. N’ibi biba bitangiye guhera mu miryango, iyi mito, iyo mutangiye kujya kwimika Umutware wanyu, bikaba nka national event, biriya bintu byari byanteye urujijo.”

Yibajije uburyo uyu Mutwara yaba ayobora, mu gihe abo muri ubu bwoko bari hirya no hino mu gihugu. Ati: “Niba na benshi batuye mu karere ka Musanze, ariko hari abari i Kigali, abari Huye, nyine bari mu Rwanda hose. Uwo mutware azaba ayobora ate? Ese structure y’ubwo buyobozi imeze ite? Azaba afite ba su-shefu se? Azaba afite n’umutwe w’ingabo?”

Immaculée arashimira FPR Inkotanyi kuba yamaganye umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono, agaragaza ko ariko yari kwishima cyane iyo iri shyaka riba ryarasohoye itangazo ribyamagana hakiri kare, cyane ko bimaze iminsi bibaye.

Amakuru BWIZA ifite aravuga ko bamwe mu bitabiriye uyu muhango barimo abayobozi, batawe muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ingabire Immaculée arahamya ko iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ribiba amacakubiri
    Ark se ibi biritwa iki ra??None kuba umuryango wakwitoramo umuyobozi byagateye izi ntugunda! Ark bwa kera tuzamenya ibyabyo 🤷

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *