Ingabire Victoire yahaswe ibibazo na RIB ku bintu amaze iminsi atangaza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritemewe mu Rwanda, Ingabire Victoire, kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Ukwakira yitabye Ibiro by’Ubugenzacyaha (RIB) bavugana ku bintu amaze iminsi atangaza cyangwa ibimaze iminsi bimuvugwaho birangira yemeye ko ibyo yakoze yabitewe no kudasobanurirwa amategeko bihagije cyangwa kumva inama mbi yemeza ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko.

Dore itangazo ryashyizwe ahagaragara na RIB nyuma yo kuvugana na Ingabire Victoire

  1. Mu gitondo cy’uyu munsi tariki 9 Ukwakira 2018 , Madamu Ingabire Umuhoza Victoire yitabye Ibiro by’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo baganire ku byo amaze iminsi atangaza cyangwa ibimaze iminsi bimwitirirwa bishobora gufatwa nk’ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
  2. By’umwihariko yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
  3. Yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi. Yanemeye ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko. Yabwiye RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite.
  4. Yanabwiye RIB ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kandi agendeye ku mategeko. Yanavuze ko ari gutegura urugendo rw’abana be hano mu Rwanda muri gahunda yo kuza bakirebera ibyo igihugu cyagezeho.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *