Ingabire Victoire yasabye Mushikiwabo gusaba leta gutanga amakuru ya visi perezida w’ishyaka rye

Sangiza iyi nkuru

Ingabire Victoire, Perezida w’Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariko ritemewe mu Rwanda, yasabye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Madamu Louise Mushikiwabo, kugira icyo akora ku ibura rya visi perezida w’iri shyaka, Boniface Twagirimana, ubuyobozi bw’u Rwanda bwo bwemeza ko yatorotse gereza yari afungiyemo akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Mu gitondo cyo ku itariki 08 Ukwakira umwaka ushize nibwo humvikanye amakuru y’uko Boniface Twagirimana wari visi perezida wa FDU-Inkingi yatorotse Gereza ya Nyanza iherereye ahitwa Mpanga. Itoroka rya Twagirimana ryamenyekanye nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ubuyobozi bwa Gereza bureba niba abagororwa bose bahari.

Uyu mugabo yatorokanye na mugenzi we witwa Murenzi Aimable wari warahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigambiriye kwica, akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, akaba yari amaze imyaka 11 afunzwe.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, mu mpera z’icyumweru gishize, Ingabire Victoire uvuga ko bahangayikishijwe n’icyo yita ibura rya Twagirimana, mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko yatorotse, yahamagariye Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’Umuryango wa Francophonie kugira icyo bakora bagahatira Guverinoma y’u Rwanda gutanga amakuru ya visi perezida w’ishyaka rye.

Yagize ati: “ Turahangayitse kubera ko kuva yabura, umugore we yatanze ibaruwa ku biro by’ubugenzacyaha, nanjye ubwanjye navuganye n’abayobozi b’ibiro by’ubugenzacyaha ”.

Ingabire victoire yakomeje avuga ko yanavuganye n’ubuyobozi bw’amagereza bose bakamwizeza gukomeza kumushakisha, ariko ngo kugeza ubu nta gisubizo arabona.

Kuri we, ngo ukurikije ukuntu inzego z’umutekano z’u Rwanda zubatse, bidashoboka ko umuntu ashobora kubura gutyo. Ati: “ Ntibishoboka ko umuntu yabura gutyo nyuma y’amezi atatu hakaba nta muntu uzi aho ari. Mbese biraduhangayikishije cyane .”

Ingabire Victoire uvuga ko Boniface Twagirimana yabuze mu gihe Louise Mushikiwabo yari atangiye kuyobora umuryango wa OIF, yavuze ko afite uruhare runini rwo kuvugana n’ubuyobozi bw’u Rwanda bakagerageza gusukura isura y’igihugu mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko agomba kugira icyo akora kuko bidahesha ishema u Rwanda kumva havugwa ko abantu babura buri gihe by’umwihariko umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Muri Nzeri 2018 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu barindwi barimo Boniface Twagirimana bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, barimo batatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *