Kuva yatorerwa kuyobora Kongo Central, Guverineri Guy Bandu Ndungidi, wiyemeje cyane guhindura ibintu muri iyi ntara kandi mu nzego zose haba mu mibereho myiza n’ubukungu ndetse na politiki n’umuco, biravugwa ko akomeje kwibasirwa impande zose n’abamurwanya bamushinja ibyaha by’ubwoko bwose nk’ibyashinjwe Israel, aho byanageze aho ashinjwa gucengeza ingabo z’u Rwanda mu bice bitandukanye by’iyi ntara ariko bikaza kugaragara ko ari ibinyoma byambaye ubusa .
Ngo nyuma yo gutsindwa gukabije mu migambi yabo mibisha, aba bashaka kumugirira nabi uko byagenda kose, ngo banonosoye izindi ngamba zabafasha kumushyira hasi babinyujije mu gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, amakuru avuga ko hari abasirikare b’u Rwanda bari mu mpande zimwe na zimwe z’Intara ya Kongo Central.
Ibice bivugwa nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga, birimo Teritwari ya Mbanza-Ngungu, Umurenge wa Ntimansi ndetse cyane cyane no mu midugudu ya Boko, Kimaza na Mbanza-Ngoyo.
Aya makuru ngo yahimbahimbwe kandi mu buryo bwihuse agasamirwa hejuru n’ibinyamakuru bimwe byaba televiziyo n’amaradiyo akanandikwa kuri internet hatabanje kubaho kuyagenzura, ntabwo uyu muyobozi w’intara ushinjwa uruhare mu icengera ry’ingabo z’amahanga mu ntara ayoboye, yayirengagije.
Kugira ngo abantu bose bamenye ukuri, byabaye ngombwa ko yohereza kugenzura ayo makuru mu bice byose byavuzwemo abasirikare b’u Rwanda mu ntara ye, itsinda ry’abasirikare bo mu karere ka 12 ka gisirikare ndetse n’inzobere mu itangazamakuru batoranyijwe, riyobowe na Danny Bavuidi, Umujyanama ushinzwe Itumanaho wa Guverineri w’Intara.
Bivugwa ko ahantu hose iri tsinda ryanyuze, ryabajije abaturage n’abayobozi ba gisivili, igisirikari n’amadini mu bice basuye, batanze umucyo bemeza ko amakuru yose yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yari mu bitekerezo gusa by’abayakwirakwije bari bafite intego yo guhindanya isura ya Guverineri Guy Bandu Ndungidi, bikuraho ikinyoma giteye ubwoba cyahimbwe n’abatamwifuriza ineza.
Ngo nyuma y’ubwo butumwa bwakoze iperereza ryimbitse, hanzuwe ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uri mu Ntara ya Kongo Central.
Ariko, abasesenguzi mu bya politiki batandukanye bavuze ko ubutumwa bukomeye bw’iperereza nk’ubwo budakorwa igitondo kimwe, ahubwo bufata ibyumweru cyangwa amezi. Bikaba atari ko byagenze kuri ubu butumwa.
Alain Lutete, Perezida w’urubyiruko rwa Gombe-Matadi na Ntimansi, we yemeza ko hari abasirikare b’u Rwanda muri kiriya gice ya Teritwari ya Mbanza-Ngungu.
Lutete we ashimangira ko izi ngabo z’u Rwanda ahubwo zinjijwe mu mutwe wa AFOMAT ubarizwa mu gisirikare cya FARDC. Avuga ko iyi batayo ivanze y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda yaba hari ibyo ihishe.
Kubera iyo mpamvu, uyu yasabye abayobozi ba Congo gukura izi ngabo muri iyi ntara hagasigara abapolisi.
Avugana n’uru rubuga dukesha iyi nkuru, umwe mu banyamakuru bari mu itsinda ryoherejwe kugenzura ayo makuru, yateye utwatsi ibivugwa n’uyu muyobozi w’urubyiruko, avuga ko yaba akoreshwa n’agatsiko k’abanyapolitiki mbere yo gushimangira ko nta Munyarwanda n’umwe uri muri Mbanza-Ngungu.
Icyakora, urebye aho iyi Ntara ya Kongo-Central, yahoze ari Bas-Congo, iherereye ku Nyanja ya Atlantika, wakwibaza ukuntu Ingabo z’u Rwanda zaba zarahageze n’icyo zaba zikorayo, na cyane ko iki gice kitavugwamo umutekano mucye.



4 Responses
Ingabo z’u Rwanda muri Kongo Central? Ukuri kwashyizwe ahagaragara
ariko.abakongomani.badushakahiki.ubuse.ingabo.zurwanda.zajya.mbanzangungu.gukorayiki
Ingabo z’u Rwanda muri Kongo Central? Ukuri kwashyizwe ahagaragara
ariko.abakongomani.badushakahiki.ubuse.ingabo.zurwanda.zajya.mbanzangungu.gukorayiki
Ingabo z’u Rwanda muri Kongo Central? Ukuri kwashyizwe ahagaragara
ariko mana
Ingabo z’u Rwanda muri Kongo Central? Ukuri kwashyizwe ahagaragara
ariko mana