Igisirikare cya Congo, kiravuga ko ingabo z’u Rwanda zarenze imbibi z’u Rwanda na Congo, zivogera ubutaka bwabo, bikaba nyirabayazana yo gukozanyaho.
Ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018, mu masaha ya nyuma ya saa sita, nibwo imirwano yabaye hagati y’abasirikare ba RDF na FARDC, mu gace ka Bikenge, muri pariki ya Virunga, mu ntangiriro z’umusozi wa Visoke, Teritwari ya Rutchuru.
RFI dukesha iyi nkuru itangaza ko hari abapfuye ku mpande zose ariko bataratangazwa. Mu gihe bashinja iz’u Rwanda kuvogera ubutaka bwabo, Leta ya Congo ngo yahise imenyesha akanama gahuriweho n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari gashinzwe kugenzura imipaka (CRIGL) ngo gakore iperereza.
Umuvugizi w’ingabo za Congo, Guillaume Djike arasobanura uburyo uragamba rwambikanye muri aya magambo, ati “Ni muri icyo gihe cy’irondo, nibwo abasirikare bacu baguye mu muriro w’abanzi, nyuma yo kurasana ku mpande zombi, byagaragaye ko abanzi twarwanaga ari ingabo z’u Rwanda”.
Leta ya congo itangaza ko bishoboka ko haba habayeho ukwibeshya kw’ingabo z’u Rwanda, zikaba zarenze urugabaniro, ko aho barwaniye ari muri metero ziri hagati ya 200 na 400 uvuye ku ribibi rw’u Rwanda.
Mu gihe akanama ka CRIGL gategerejwe gukora iperereza, ubwo ku ruhande rw’u Rwanda baragira icyo babitangazaho turabibamenyesha mu yindi nkuru.



