Impuguke yigenga y’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri Repubulika ya Centrafrica kuri uyu wa Mbere yashinje Igisirikare cy’iki gihugu n’inshuti zacyo z’u Burusiya guhohotera abaturage, barimo n’abayobozi batowe .
Mu magambo ye, Yao Agbetse yagize ati: “Ingabo za Leta zifite uruhare mu gufata no gufunga binyuranyije n’amategeko, guhonyora uburenganzira bwo kubaho, ubusugire bw’umubiri no mu mutwe, ndetse n’ihohotera kuri bariyeri.”
Arashinja kandi “ingabo z’Abarusiya, harimo n’abafatanije n’ingabo za Centrafrica (Kuba barakoreye abaturage b’abasivili ibikorwa by’ubugome, bya kinyamanswa, kandi bitesha agaciro”.
Impuguke yahawe akazi n’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ariko utisobanura mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye, abona ko kubangamira ibikorwa by’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga umutekano muri Repubulika ya Centrafrica (Minusca) bikorwa n’ingabo z’u Burusiya “bitemewe kandi bigomba guhagarara “.
Bitewe n’icyuho cyasizwe n’Igisirikare cy’Abafaransa bava muri Repubulika ya Centrafrica, Moscou yohereje “abarimu ba gisirikare” muri iki gihugu mu mwaka wa 2018, nyuma yohereza abacanshuro babarirwa mu magana ba Wagner mu 2020 babisabwe na Bangui, ngo bafashe kurwanya inyeshyamba.
Bwana Agbetse akomeza avuga ko ibirego byo gushimuta, gukurikiranwa no kwicwa bikorerwa abasivili bishinjwa izo ngabo z’u Burusiya, cyane cyane muri perefegitura ya Mambéré-Kadéï nk’uko iyi nkuru dukesha VOAAfrique ivuga.
“Abafite imyanya y’ubuyobozi bwa Leta, cyane cyane abaperefe, ba superefe, ba meya, ndetse n’abapolisi, abajandarume n’abasirikare , na bo bakorerwa iyicarubozo kandi bagafatwa nabi n’ingabo z’u Burusiya ”.
Mu ijambo rye, arasaba guverinoma kugenzura ibyo birego, kohereza amakipe aho ngaho no gukora iperereza ritabogamye. Impuguke ivuga ko mu gihembwe gishize cya 2022, Ishami ry’Uburenganzira bwa Muntu rya Minusca ryanditse kandi rigenzura dosiye 483 z’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’amategeko arengera ikiremwamuntu ryibasiye abasivili 1300.
Yongeyeho ko inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu, n’abo basirkre b’u Burusiya bafatanije ari nyirabayazana y’ihohoterwa ryakorewe 70% by’abahohotewe mu gihugu, mu gihe ibindi bikorwa 30% byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro.


