Abahoze ari abarwanyi mu nyeshyamba za FDLR bakaza gushyira intwaro hasi, ubu bakaba bari bamaze imyaka ine bacumbikiwe mu nkambi zitandukanye n’imiryango yabo, batabaje amahanga bavuga ko abasirikare ba Leta ya Congo barimo kubasaba gutaha ku ngufu.
Ku wa 20 Ukwakira 2018, nibwo izi nyeshyamba zari zasabwe kuba zavuye ku butaka bwa Congo zigataha ku bushake mu Rwanda, ubu ngo zikaba zaravuniye ibiti mu matwi, zivuga ko zitizeye umutekano wazo igihe zaba zatashye.
Ku cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, ahagana saa yine z’igitondo, nibwo abasirikare ba Congo ngo bahereye mu nkambi ya Kanyabayonga, binjiramo batangira gusahura, impunzi zihungira mu nkambi ya Monusco irinze inkambi.
Umwe muri bo yagize ati “Aho twakusanyirijwe mu makambi atandukanye turi mu kaga gakomeye cyane hamwe n’imiryango yacu ari nayo benshi aho igera kuri 80%, none Leta ya Congo yatangiye kuducyura mu Rwanda hakoreshejwe ingufu za gisirikare.
Abasirikare ba Leta bahageze nka saa yine binjira mu nkambi batangira gusahura buri kantu kose, nta byo kurya, nta mazi, mbese turi mu kaga, abana babuze ayo bacira n’ayo bamira,…”.
Akomeza avuga ko bakorerwa iyicarubozo na Monusco ifatanyije na Leta ya Congo, ibima ibiryo, imiti n’ibindi nkenerwa, ibi ngo bakabikora babahatira gutaha mu Rwanda, ati “babikora batitaye ku mutekano wacu tugezeyo”.
Ikinyamakuru Actualite CD, dukesha iyi nkuru gitangaza ko aba bahoze ari abarwanyi ba FDLR basaba imiryango irimo SADC kubatabara, dore ko ari nayo batunga agatoki ku kuba ariyo bahaye intwaro zabo umunsi bemeraga kuzishyira hasi.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Mu ntangiriro z’uku kwezi, nibwo umuyobozi wa Sosiyeti Sivile mu gace ka Kanyabayonga, Alfred Kambale yatangaje ko kuba izi mpunzi zaranze gutaha iwabo, bibahangayikishije nk’abaturanye nazo.
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, Alfred Kambale yagize ati “Twese tuzi ko aba ba FDLR bahoze ari abasirikare, bafite ubushobozi bwo gukora igishoboka cyose ariko bakabaho, bashobora gutoroka inkambi bakajya gushaka aho bakura ibiribwa hafi y’aho bakambitse cyangwa ahari indi mitwe y’inyeshyamba, Monusco yarekeye Guverinoma umutwaro wo gukomeza kubitaho, turabaza ikibazo kigira kiti ‘ni gute Guverinoma igiye gufata inshingano zo kwita kuri aba bahoze ari abarwanyi?
Ubwo izi nyeshyamba zatangazaga ko zifuza kuzataha mu Rwanda habanje kubaho ibiganiro hagati yazo na Leta y’u Rwanda, umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende, yavuze ko ‘Abicanyi’ nta burenganzira bafite muri Congo’ ndetse anashimangira ko iby’ibiganiro ntacyo bibarebaho nka Congo.
Yagize ati “Ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu mu Burasirazuba ya Congo byazanywe n’abo barwanyi baje bamajije gukora amahano mu gihugu cyabo,…”.
Mu mwaka wa 2014, nibwo abagera kuri 300 bahoze muri FDLR bemeye gushyira intwaro hasi, bacumbikirwa mu nkambi ya Kanyabayonga, Kisangani,…Hamwe n’imiryango yabo, basaga 800.


