Mu rukerera rwo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2020, ingabo za Israël zagabye igitero cy’indege cyasenye ahantu umunani hagenzurwa n’ingabo za Iran hafi y’umurwa Damascus muri Syria, mu rwego rwo kwihorera.
Nk’uko byemejwe n’ibiro by’ingabo za Israël, aharashwe harimo ububiko bw’intwaro n’ibirindiro bitandukanye by’umutwe wa Quds w’ingabo za Iran n’iza Syria.
Ingabo za Israël zigabye iki gitero mu rwego rwo kwihorera, nyuma yo gutaburura ibisasu bitatu bizwi nka IEDs tariki ya 17 Ugushyingo 2020, byatabwe mu butaka bw’igihugu cyazo hafi y’umupaka uhuza Israël na Syria, bikaza kumenyekana ko ingabo za Iran zagize uruhare runini mu kubitega.
IEDs zatabwe mu butaka bwa Israël
Mbere y’uko izi ngabo zihorera, Minisitiri w’Ingabo wa Israël, Benny Gantz kuri iyo tariki yihanangirije uwagerageza gushotora igihugu cye, atunga agatoki Syria, ati: “Leta ya Syria izirengera ibizaba biturutse ku butaka bwayo.”
Yari yunze mu ijambo rya Ministiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu wigeze kuvuga ati: “Ntabwo tuzihanganira igerageza ryo kutugabaho igitero rizaturuka ku butaka bwa Syria. Izirengera ingaruka.”
Nk’uko Times of Israel babitangaje, ubwo ingabo za Israel zamaraga kugaba iki gitero, Ibiro Ntaramakuru bya Syria (SANA) byahise bitangaza ko abasirikare batatu b’igihugu bapfuye, undi arakomereka. Ni mu gihe umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka muri Syria , Syrian Observatory for Human Rights wo uvuga ko abantu 10 ari bo baguye muri iki gitero.



4 Responses
Ingabo za Israël zakubise ahababaza Iran
Kurondera ubuzima (akazi)
Ingabo za Israël zakubise ahababaza Iran
Kurondera ubuzima (akazi)
Ingabo za Israël zakubise ahababaza Iran
Iran will react very soon on this attact there is no doubt !!
Ingabo za Israël zakubise ahababaza Iran
Iran will react very soon on this attact there is no doubt !!