Ingabo z’Igihugu cy’Afurika y’Epfo nizo zemejwe ko zamaze kugera mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru aho zije muri gahunda yo gutera ingabo mu bitugu Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku rugamba gihanganyemo n’Inyeshyamba za M23.
Izi ngabo zikaba zageze muri iki gihugu mu ijoro ryo ku wa 27 Ukoboza 2023 aho ziri muri gahunda y’Amasezerano yasinywe hagati ya DRC n’umuryango wa SADC yo gutera inkunga FARDC mu guhangana na M23.
Iyi nkuru dukesha urubuga Kivu Morning Post ivuga ko “Abamaze kugera i Goma ari abagabo n’abagore bose bo mu gisirikare cy’Igihugu cy’Afurika y’Epfo ariko ko umubare w’abasirikare baje kuri iyi nshuro ya mbere ntiwatangajwe.” Ni mu gihe ibyari byatangajwe na Kinshasa byavugaga ko ingabo z’Ibihugu bya Tanzaniya, Afurika y’Epfo na Malawi ari zo zagombaga kugera muri Congo mu ntangiriro z’Ukuboza 2023 gusa ntizaje icyo gihe.
Amasezerano yo kuhereza izi ngabo ntasobanura neza ko zije kurwanya umutwe wa M23 ahubwo avuga ko zije guhashya imitwe ‘Yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo’. Ababikurikiranira hafi bakemeza ko SADC ije kurwanya M23 banishingikirije ko izi ngabo zisimbura iz’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EACRF) ziheruka gusoza ubutumwa bwazo muri Kivu ya Ruguru.
Ubutumwa bwa EACRF bwo bukaba bwarasojwe nyuma y’umwaka wose butabashije kugera ku mugambi wabwo nyuma y’uko zitumvikanaga na Leta yazisabaga kurwanya M23 ariko zo zikabitera utwatsi.
Ingabo za SADC zatinze kugera aha muri Congo ku mpamvu zitavuzweho rumwe; Hari abatekereje ko byaturutse ku kuba ibihugu bigize uyu muryango w’Afurika y’Amajyepfo bitarabashije kumva kimwe ku mpamvu bigomba kurwanya M23 kandi ari abaturage baharanira uburenganzira bwabo ndetse ko iyi ari nayo mpamvu na nubu ibihugu byose bitarohereza ingabo muri ubu butumwa mu gihe abandi bo baketse ko gutinda byaturutse ku kuba igihe zagombaga kugerera muri Congo cyarahuriranye n’agahenge kari kasabwe na Leta zunze Ubumwe z’Amerika hariya mu burasirazuba bwa DRC.
Ingabo z’Afurika y’Epfo si ubwa mbere zaba zije guhangana na M23 kuko no muri 2013 zari ziri muri iki gihugu ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma ariko ikaza kuwurekura nyuma y’ubuhuza bwagizwemo uruhare na Perezida wa Uganda Yoweli Museveni.



One Response
Ingabo za SADC zije kurwanya M23 zageze i Goma
Welcome SADEC,akazi nakanyu kunyeshyamba zazengereje Nord Kivu,