Igisirikare cya Sudani y’Epfo cyiyemeje kohereza abasirikare mu gace ka Abyei kari mu makimbirane yayo na Sudani kugira ngo barinde abaturage, kuko ngo abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwahawe izina rya ‘UNISFA’ bananiwe kubarinda.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho abitwaje intwaro bo mu bwoko bwa Misseriya bwo muri Sudani bagabye igitero ku baturage bao muri Sudani y’Epfo bo mu bwoko bwa Dinka, cyapfiriyemo abarenga 40.
Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo, Maj. Gen. Lul Ruai Koang, yatangarije BBC ko umugambi wo kohereza abasirikare muri Abyei ugamije guhagarika imeneka ry’amaraso rikomeje.
Ubusanzwe Abyei irindwa n’abasirikare b’ibihugu bitandukanye bari mu butumwa bwa UN, nk’uruhande rudafite aho rubogamiye kuri Sudani na Sudani y’Epfo, gusa Gen. Koang avuga ko kubayo kwabo kudabuza ubu bwicanyi gukomeza.
Yabwiye umunyamakuru ati: “Turashaka guhagarika imeneka ry’amaraso rikomeje. Urabizi mu gace ka Abyei hari umutekano muke cyane. Abadinka bagabwaho ibitero buri munsi na ba Misseriya.”
Abajijwe icyo Leta ya Sudani y’Epfo yifuza ko UNISFA yakora, Gen. Koang yasubije ko ikwiye kuba maso, ikarinda ahantu hose mu gace ka Abyei, igahagarika ibitero bituruka muri Sudani, by’umwihariko ibigabwa na ba Misseriya.
Ingabo za Sudani y’Epfo zitegerejwe icyemezo cya Perezida, Salva Kiir, kugira ngo zijye muri Abyei.



