Igisirikare cya Sudani kiravuga ko abasirikare bacyo benshi biciwe mu gitero cya Ethiopia mu gace kegereye umupaka katavugwaho rumwe n’ibihugu byombi.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatandatu, Igisirikare cya Sudani cyagize kiti “ Ingabo zacu zashinzwe kurinda umusaruro muri Al-Fashaqa… zatewe n’itsinda ry’abasirikare ba Ethiopia n’abitwaje intwaro, bashakaga gutera ubwoba abahinzi no kwangiza igihe cy’isarura,”
Itangazo rikomeza rivuga ko ingabo za Sudani zasubije inyuma icyo gitero ndetse kikica abasirikare benshi ba Ethiopia kigafata n’ibikoresho byabo.
Ariko, icyo gitero ngo cyanaguyemo abasirikare benshi ku ruhande rwa Sudani itangazo ritavuze umubare.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ariko byo bivuga ko amakuru bikesha bamwe mu ngabo z’igihugu avuga ko hishwe abasirikare batandatu ba Sudani.
Hagati aho, uruhande rwa Ethiopia rwo ntacyo ruratangaza, gusa akarere ka Al-Fashaqa, ni akarere kamaze kari ku mupaka kahinzwemo igihe kirekire n’Abanya-Ethiopia ariko Sudani yemeza ko ari akayo.
Aka karere kanegereye Intara ya Tigray ntabwo ari ubwa mbere ingabo z’ibihugu byombi zaba zikarwaniyemo ariko guhera mu mwaka ushize amakimbirane agashingiyeho yagiye afata intera.
Ibi bihugu byombi kandi usibye aka gace byakunze no kurebana nabi bipfa urugomero rwa Grand Renaissance kuri Nil y’Ubururu.
Ibihugu bya Sudani na Misiri bikaba bimaze imyaka itari micye bidakozwa iby’uyu mushinga w’urugomero rw’amashanyarazi bivugwa ko ruzaba ari urwa mbere mu gutanga amashanyarazi menshi muri Afurika ariko ibyo bihugu bivuga ko uzagira ingaruka ku mazi ya Nil bikesha imibereho.
Ethiopia iravugwaho kujya guhangana na Sudani mu gihe imaze umwaka mu rundi rugamba rutayoroheye ihanganyemo n’inyeshyamba z’umutwe wa TPLF zifatanyije n’indi mitwe igera muri irindwi bivugwa ko zirimo kugera amajanja Addis Abeba nubwo hari amakuru avuga ko kuva aho Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yigiriye ku rugamba kuyobora ingabo hari ibice bagenda baka izi nyeshyamba.


