HJCPMclXYAET8Qr

Ingabo z’u Rwanda zishobora kwisanga muri Haiti

Sangiza iyi nkuru

Raina Forbin, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ibibazo by’Amadini muri Repubulika ya Haiti, yabonanye na mugenzi we, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga wa Repubulika y’u Rwanda, mu gihe cy’inama y’abaminisitiri ku kubungabunga amahoro mu bihugu bigize Francophonie, aho impande zombi ziyemeje kurushaho gufatanya mu bijyanye n’umutekano.

Ibiganiro byabo byibanze ku byo Guverinoma ya Haiti ishyize imbere mu bijyanye n’umutekano, gukomeza inzego, no gusubira muri gahunda ya demokarasi, ndetse no ku cyizere cyo gushimangira ubufatanye hagati ya Haiti n’u Rwanda.

Uruhande rw’u Rwanda rwongeye gushimangira ubushake bwo gushyigikira Haiti mu bikorwa byayo byo kugarura umutekano, cyane cyane binyuze mu kungurana ubumenyi, gutoza abashinzwe umutekano, no kungurana ubunararibonye mu bijyanye no gukomeza no kongera kubaka inzego.

Impande zombi zanagaragaje icyo Haiti n’u Rwanda bihuriyeho, mu gihe bongeye gushimangira ko biyemeje gukomeza imikoranire ishingiye ku bufatanye, gusangira ubunararibonye, ​​no guteza imbere ubufatanye bufatika mu rwego rwo guharanira amahoro n’umutekano.

HJCPMeyWsAALles

Iyi nama yabaye mu mwuka mwiza kandi wubaka, waranzwe no kwiyemeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi hagati ya Haiti n’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Haiti.

Igihugu cya Haiti giherereye muri Amerika y’Amajyepfo kimaze igihe kinini kidatekanye kubera ibikorwa by’ibyigomeke byitwaje intwaro bigenzura igice kinini cy’umurwa mukuru, Port-au-Prince, amahanga akaba yaragerageje gufasha iki gihugu kugarura ubuyobozi bwa leta yoherezayo ingabo z’ibihugu bitandukanye ariko na n’ubu nibarabasha guhashya aya mabandi.

Igihugu cya Kenya giherutse koherezayo ingabo zivayo nyuma y’umwaka nta kintu gifatika zigezeho, zikaba zarasimbuwe n’ingabo zavuye muri Tchad. Ese Haiti yaba irimo gutekereza u Rwanda mu gihe ibintu byakomeza kunanirana? Ikigaragara cyo u Rwanda rusa nk’uruhora rwiteguye gutabara aho bikenewe hose nk’uko rwabigenje muri Mozambique, CAR n’ahandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *