Ku mpamvu iyo ari yo yose, ingendo z’amatungo nk’inka, ihene, ingurube n’intama mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, guhera ku itariki 06 Mutarama 2021 zarahagaritswe kubera indwara y’uburenge yongeye kugaragara muri iki gice mu mudugudu wa Mucucu, mu Kagari ka Buhabwa, mu Murenge wa Murundi nk’uko itangazo rya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi rivuga.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Geraldine Mukeshimana, muri iri tangazo akaba amenyesha abantu bose bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, ko hagaragaye ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu nka zororerwa mu mudugudu twavuze haruguru, kubw’ibyo ashingiye ku itegeko No54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda;
Ndetse ashingiye no ku miterere y’iyo ndwara n’uko yandura; amenyesha abantu bose, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ko:
Ingendo z’amatungo yavuzwe haruguru ku mpamvu iyo ari yo yose (korora, kugurishwa, kubagwa,..) zikaba zahagaritswe mu Karere ka Kayonza ndetse minisiteri itangaza n’ibindi bigomba kubahirizwa bigaragara mu itangazo.
Iri tangazo risoza rivuga ko uzanyuranya n’aya mabwiriza azahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 134 na 159 zo mu itegeko No 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.




