Ingingo 3 nyamukuru Umwiherero wa 2017 watanze zageza u Rwanda ku ireme ry’uburezi ryifuzwa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Papias Musafiri Malimba avuga ko uburezi ari kimwe mu byagarutsweho mu Mwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu wasojwe kuri uyu wa Kane, itariki 2 Werurwe 2017. Hakaba hararebwe ibyagezweho muri uru rwego n’ibikenewe gukorwa mu gihe kiri imbere harimo Ingingo zagenderwaho kugira ngo habe ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Werurwe 2017, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Papias Musafiri Malimba avuga ko Umwiherero wa 2017 watangiye hagaragazwa ibyabashije kugerwaho harimo kuzamura uburezi bw’ibanze bwavuye ku myaka 9 bukageza ku myaka 12 ndetse n’ubwitabire bushimishije.

Sibyo gusa ngo hanarebwe uburezi budaheza , uburezi ku mwana w’umukobwa, uburezi ku babana n’ubumuga n’ibindi byiciro byose bikeneye kwibandwaho kugira ngo bidasigara inyuma mu burezi .

Ati’ : “Nanone twashoboye kureba imbaraga zashyizwemo n’ibikeneye gukorwa kugira ngo noneho turenge intambwe yo kuzamura ubwitabire gusa ahubwo tujye mu burezi bufite ireme’’

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yakomeje avuga ko ku bijyanye n’uburezi, Umwiherero 2017 wagarutse ku bijyanye no kureba ibikorwaremezo , kureba umubare witabira amasomo y’ubumenyingiro, ay’imyuga , abajya mu masomo y’ikoranabuhanga n’ubumenyi n’ibindi.

Agaruka ku iri izi ngingo eshatu, Min.Musafiri yavuze ko Umwiherero wa 2017 warebyeho ugasanga ko ari ngombwa kugira ngo bishyirwemo imbaraga ireme ry’uburezi rishobore kuzamuka bityo u Rwanda ruve mu burezi kuri bose ahubwo rujye mu burezi bufite ireme kuri bose.

Ati’’ Ibyo bintu bitatu bikwiye kwibandwaho kurusha ibindi , icya Mbere ni ukunoza ubugenzuzi bw’imyigire , imyigishirize n’isuzuma bumenyi mu byiciro byose by’uburenzi haba mu mashuri abanza , ayisumbuye , ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse by’umwihariko amashuri ya za Kaminuza n’amashuri makuru’’

Akomeza agira ati’: ” Icya kabiri cyasanzwe kigomba kwitabwaho ni uguhuza inyigisho n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo’’

Minisitiri Dr. Musafiri avuga ko icya Gatatu ari uguhuza inyigisho zitangirwa mu mashuri makuru na za Kaminuza ndetse no mu ngaga z’abanyamwuga urugero ni nk’amashuri yigisha iby’ubuvuzi utubuhuza gute n’ibikenerwa n’ingaga z’abanyamwuga mu buvuzi, mu rwego rw’imali n’icungamutungo, mu rwego rw’ubutabera n’ibindi.

Ashimangiye ko izi arizo ngingo nyamukuru abayobozi bakuru b’igihugu wasanze zakwibandwaho kugira ngo uburezi noneho bugire ireme ryifuzwa kandi bushobore no kugira ingaruka nziza’

Ngo kugira ngo ibyiciro by’ubumenyi bibashe gukora neza bisaba ko bigira abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *