Ingingo 3 zakwereka umukobwa ushobora kwitwara neza mu buriri

Sangiza iyi nkuru

Iyo abashakanye baryoherezanya mu gihe cyo gutera akabariro usanga urwo rugo ruhora rutuje mbese nta makimbirane aturuka mu byabereye ahiherereye arangwa muri urwo rugo, akaba ari yo mpamvu rero uyu munsi iwaculove.com igiye kwibanda cyane ku bimenyetso bishobora kukwereka umukobwa wagufasha kugira umunezero utagereranywa mu gihe mwaba murushinze, ari n’abyo umukobwa wese agomba kugerageza kwitaho kugirango azabashe gushimisha umukunzi we mu gihe azaba yafashe umwanzuro wo kubana n’uwo yihebeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu muco wacu wa kinyarwanda ubundi uvuga ko iyo umukobwa yagize amahirwe yo kubana na Nyirasenge akamuha impanuro z’uko bita ku mugabo uwo mukobwa aba ashobora kuba yakwitwara neza mu gikorwa cyo gutera akabariro gusa nanone ibi ntawabishingiraho kuko hari n’igihe wasanga na Nyirasenge ari inyanda muri icyi gikorwa.
Bityo rero uyu munsi twagukoreye ibimenyetso bishobora kukwereka umukobwa ushobora kwitwara neza mu gihe cyo gutera akabariro ukurikije uko umubona mu buzima busanzwe.

  1. Umukobwa ubasha kwiterura

Umukobwa ubasha kwiterura si unanutse gusa, kuko hari umukobwa uzasanga ananutse ariko nta gatege yigirira kimwe n’uko uzabona umukobwa ubyibushye cyane kandi ahorana ingufu n’imibaduko. Umukobwa ugenda asodoka uwo nta kigenda, ahubwo wa mukobwa ubona yiterura akava hasi, akihuta mbese ukabona yiyoroshya nk’ibaba kabone n’ubwo abyibushye, uwo aba yaryoshya imibonano.

  1. Umukobwa ufite umubiri worohereye

Umukobwa ufite umubiri worohereye nk’isashi irimo amaz, udakanyaraye cyangwa ngo abe ameze nk’igiti cyumye, ufite hagati y’amaguru hegeranye, ufite ku kiziba cy’inda hasa nk’ahabyimbye uwo aba aroshya imibonano. Ubusanzwe iyo umusuhuje mu ntoki cyangwa ukamukoraho aho ari hose uhita ubyumva.

  1. Umukobwa ugira amarangamutima menshi

Umukobwa ugira ubukirigitwa, kandi akagira amarangamutima menshi (sentiments and emotions). Wa mukobwa urizwa n’ubusa, yababara akarira yakwishima akarira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *