U Rwanda rufatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) bigiye gufunga inkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe, iherereye mu Karere ka Gicumbi mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.
Mu itangazo rihuriweho ryashyizweho umukono na UNHCR na Minisiteri ifite ibibazo by’impunzi mu nshingano zayo (MINEMA) havuzwe ko impunzi zisigaye muri iyi nkambi zigiye kwimurirwa mu Nkambi ya Mahama, iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba kubw’inyungu z’imibereho myiza n’umutekano wazo.
MINEMA na UNHCR bivuga ko Akarere ka Gicumbi kagizwe n’imisozi kandi aho gaherereye akaba ari ikibazo ku mutekano w’inkambi.
Iri tangazo ryakomeje rivuga ko ibi “ bigamije gutuza impunzi ahantu heza dore ko inkambi ya Gihembe iherereye ahantu hashobora kwibasirwa cyane kandi ishobora guhura n’ingaruka z’ibidukikije zaterwa n’isuri ndetse no kwangirika kw’imigezi, hamwe n’ibikorwa remezo biri gusaza.”
Itangazo rivuga ko impunzi bireba zizimurirwa mu Nkambi ya Mahama cyangwa zikabarurwa nk’izituye mu mijyi.
Inkambi ya Gihembe yashinzwe mu Ukuboza 1997, yacumbikiye impunzi 9,922 zaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibikorwa byo kwimura impunzi zo muri iyi nkambi byatangiye muri Werurwe muri uyu mwaka, izigera ku 2,392 zikaba zimaze kwimurirwa mu Nkambi ya Mahama, izisigaye zikazaba zamaze kwimurwa bitarenze mu Ukuboza 2021.
MINEMA ivuga ko ku butaka bw’u Rwanda kugeza muri Gicurasi 2021 habarirwaga impunzi 127,557.
Izo mpunzi zaturutse muri Congo no mu Burundi zibarirwa mu nkambi esheshatu zirimo iya Mahama, Gihembe, Nyabiheke, Mugombwa, Kigeme na Kiziba.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


