Muri Kamonyi hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abagore batwite bavuga ko hari abaza kubasaba inkari bakazitwara ahantu batazi.
Bavuga ko kuba izi nkari zijyanwa ahantu hatazwi bishobora gutuma hari ababyitwaza bakaba bakora ibitemewe nko gutwara magendu n’ibindi nk’ibyo.
Umwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru batuye mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko hari moto zirirwa zitwara ibisanduka bikozwe muri plastique, ariko mo imbere harimo utujerekani dupfundikiye tuba turimo inkari z’abagore batwite.
Ikindi kandi ngo uburyo bikorwamo usanga biteye inkeke kuko ngo abantu birirwa bazenguruka mu ngo zabo abandi bakabasanga ku bigo nderabuzima babasaba inkari bamara kuzikusanya hakaba ari igihe bamara igihe bataraza kuzifata zigateza umwanda.
Hari uwagize ati “ Ntabyo bigera badusobanurira gusa ni ukubona ngo barazitwara, ntituzi ngo ziba zigiye hehe, ngo bazikoresha iki? Twebwe mwadukorera ubuvugizi mukatubariza abari hejuru nyine, aho izo nkari ziba zigiye n’icyo ziba zigiye gukoreshwa kuko hari n’igihe batinda kuza kuzifata bigateza umwanda.”
Undi nawe avuga ko yabwiwe ko ari ubufasha ari gutanga, ariko ntiyasobanukirwa neza.Ati “bambwiye ko ari ubufasha turi gukora, kugira ngo abandi babyeyi bafite ikibazo cyo kutabyara, babyare. Ariko ntabwo tuzi neza niba koko izo nkari aricyo zimara.”
Kuba batazi icyo zikoreshwa barabinenga cyane , bakaba basanga ubuyobozi bwakabasobanuriye bakazitanga bazi neza icyo zigiye gukora.Bongeraho ko bagerageje gutanga ikibazo mu nteko z’abaturage ariko ntibyagira icyo bitanga.
Ni mu gihe Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko bikorwa mu buyo buzwi n’ubuyobozi, kuko izo nkari zijyanwa gukorerwaho ubushakashatsi bw’umuti.
UWIRINGIRA Marie Josee; umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ari gikorwa kizwi n’ubuyobozi kandi izo nkari zijyanwa gukorerwaho ubushakatsi.
Ati: “ikibazo cy’inkari, ntabwo bazaka umubyeyi cyangwa umugore utwite ku gahato kuko babasanga ku kigo nderabuzima, aho bajya kwipimishiriza inda, bakabasaba ko ubyemeye inkari ze zakorwaho ubushakashatsi. Ni ubushakashatsi buzwi, bwemewe na RBC, ntabwo bishyurwa.”
UWANYIRINGIRA, avuga ko iyi gahunda isanzwe izwi n’Ikigo cy’Ubuzima cya RBC kuko ari nayo irimo gukora ubushakashatsi.


