Umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assumption of Mary), ni umunsi abantu benshi cyane cyane abo mu idini Gatulika bafata nk’umunsi mutagatifu, kuko ari bwo umubiri wa Nyina wa Jambo wajyanywe mu ijuru.
Uyu munsi wizihizwa ahantu hatandukanye ku isi, byagera muri Amerika bikaba nk’ihame iyo uyu munsi utahuje n’umunsi wo kuwa Mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bimwe mu biranga uyu munsi, ni misa isomwa ku isi hose, ariko by’umwihariko kuri uwo munsi cyangwa ku wawubanjirije hakagwa imvura.
Benshi bemeza ko uyu munsi iyo ugeze buri mwaka imvura igwa maze kuko mu bihugu bya Afrika bimwe n’u Rwanda rurimo, abantu baba bari mu gihe cy’izuba imvura yagwa bati”Dore umubyeyi yibutse abana be.”
Gusa aha umuntu yakwibaza ati”Iyo imvura ijojobye i Kigali, Huye, Nyaruguru cg ahandi bivuze ko ahandi ihageze??Aho imvura itajojobye se ho uwo mubyeyi ntahagera cyangwa ububasha bwe bugera mu turere tumwe, imirenge imwe n’imwe, utugari tumwe na tumwe ,imidugudu imwe n’imwe n’ahandi?
Ni umunsi wizihizwa ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka, ukaba wizihizwa bishimira ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya mu gihe muri Mata hizihizwa uw’izuka ry’umuhungu we.
Uyu munsi rero ufatwa nk’umunsi mariya yarangijeho ubuzima bwe ku isi, ubwo umubiri we na Roho byajyanwaga mu ijuru.
Nubwo abantu benshi bizihiza uyu munsi, nta murongo usobanura neza iby’ijyanwa mu ijuru rya Birikira Mariya, gusa ibi byaje kwemezwa na papa Pius XII, wasabye ko imvuko ikoreshwa ku kujyanwa mu ijuru kwe igomba gutandukana n’iyakoreshejwe mu kuzuka k’umuhungu we Yesu Kirisitu kuko kuri we bakoresheje kuzuka.
Ku itariki ya Mbere Ugushyingo 1950, ni bwo Papa Pius XII abinyujije mu gitabo Munificentissimus Deus yagize ati”ubu biremejwe ko uyu munsi ari mutagatifu, ndetse ni ubutumwa bwaturutse ku mana.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri iriya tariki ya mbere kandi, nibwo Papa Pius yabaye nk’ushyira ahagaragara ukuri ku ijyanwa mu ijuru rya Mariya Mutagatifu bityo Abayoboke b’idini Gatulika n’abarikomokaho bemererwa kuwizihiza ku mugaragaro kugeza na nubu bikaba bikizihizwa.
Abantu benshi muri abo, bemera ko Mariya afite ububasha nk’ubw’umwana we bwo kubasabira no kubahuza n’Imana kuko ari mu ijuru, bityo uyu munsi ukaba ufatwa nk’uwo kwiyeza ku bantu bamwe na bamwe ngo batagaragarana ikizinga imbere y’Uhoraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


