Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yanyomoje amakuru yatanzwe n’igisirikare cy’u Burundi yavugaga ko inkongi y’umuriro yibasiye Ikigo cya gisirikare cya Camp Base cyo mu mujyi wa Bujumbura yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.
Ku mugoroba w’itariki 31 Werurwe ni bwo muri kiriya kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Musaga mu majyepfo ya Bujumbura habaye inkongi y’umuriro, ndetse hanaba iturika ry’ibisasu Leta y’u Burundi yemeje ko byahitanye abantu 13.
Nyuma y’iminota mike umuriro utangiye kwaka, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, GĂ©nĂ©ral de Brigade Baratuza Gaspard na Minisiteri y’Umutekano mu gihugu bahise batangaza ko inkongi y’umuriro yibasiye kiriya kigo yatewe n'”umuriro w’amashanyarazi wadutse mu bubiko bw’intwaro.”
Perezida Evariste Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye na ChaĂ®ne ya YouTube ya Yaga Burundi, yavuze ko ibyo kuba iriya nkongi yaratewe n’amashanyarazi ari ibinyoma, kuko mu bubiko bw’intwaro bwo muri Camp Base nta madhanyarazi abamo.
Yagize ati: “Mu Burundi baravuga ngo ‘ikibi n’imfane birajyana’. Ndagira ngo nkubwire ko hariya nta muriro w’amashanyarazi ubayo. Njyewe nayoboye kiriya gisata kireba ibijyanye n’intwaro urabizi, ni ibintu nzi, ni ahantu namye nkorera ingendo nzi; ikintu cya mbere kizira ni uko ahari biriya (intwaro) nta mashanyarazi ajyaho.”
Ndayishimiye yavuze ko kuba kiriya kigo cyaribasiwe n’inkongi ari ibisanzwe, kuko impanuka z’inkongi zikunze kuba hafi.
Uyu mugabo yavuze ko intandaro nyirizina yateye iriya nkongi y’umuriro izamenyekana nyuma y’iperereza ryimbitse igisirikare cy’u Burundi cyamaze gutangiza; mu gihe amakuru avuga ko muri kiriya kigo haba haragabwe igitero cya drone.
Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye Camp Base, amakuru avuga ko hari abasirikare barenga 30 bahise batabwa muri yombi bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’ibyabaye.


