Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’Abanyerondo bahohotera rubanda gikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, na cyane ko ari ikibazo kimaze igihe kirekire cyumvikana mu matwi y’inzego zitandukanye kizakemurwa nande? itangazamakuru ntirisiba kugaragaza abahohotewe.

Akenshi na kenshi kumva ngo Runaka yakubiswe n’abashinzwe umutekano, wenda ari ukumunyuzaho akanyafu kubera ikosa yakoze nta nkuru iba irimo ndetse nta n’uwabitaho umwanya we, ariko iyo bigeze mu gutwara ubuzima bw’umuntu ni ho bigaragarira n’ufite ikibazo cyokutabona ko ibintu bikomeye.

Ikibazo cy’Abanyerondo giteye gite?

Abanyerondo bakunze kumvikana bahohotera rubanda, ni abakora irondo ry’umwuga, mbese aba twese tubona i Kigali cyangwa mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Ikibazo cy’uko bakubita rubanda iz’akabwana kimaze imyaka ibarirwa muri itatu gitangiye guhwihwiswa, gusa muri 2020 ho gisa n’icyafashe indi ntera, ku mpamvu umuntu atarabasha kumenya neza. Hari impungenge z’uko mu gihe nta cyaba gikozwe, Abanyerondo bashobora kuzagira igitinyiro nk’icy’abasirikare bo ha mbere mwajyaga guhura bikaba ngombwa ko ukizwa n’amaguru.

Ubanza ahari icyorezo cya Virusi ya Corona gikomeje gushegesha isi ari cyo cyabahaye imbaraga, mbere y’uko umuturage wo hasi abirenganiramo.

Ingero zerekana ko rubanda basigaye barabaye imbeba imbere y’umunyerondo ni nyinshi cyane, yemwe biroroshye ko umuntu abona izirenga 10 mu kanya nk’ako guhumbya.

Urugero rwa mbere ni umuturage witwa Nzamurambaho wo mu kagari ka Mpore mu murenge wa Tumba w’akarere ka Huye. Mu Ukuboza kwa 2019 uyu mugabo yakubiswe inkoni zitabarika n’Abanyerondo byavuzwe ko bari baturutse ku kagari ka Cyimana, banamusundura ku mukingo ufite uburebure nk’ubwa metero eshanu.

Ibyo kuba yarakomeretse akajyanwa kwa muganga byo si ngombwa kubigarukaho, kuko ari isomo buri munyeshuri wese yakumva.

Urundi rugero ni urwo muri Kamena 2018, aho Abanyerondo bo mu murenge wa Busasamana i Nyanza bakubise uwitwa Mbabariye Hussein bamushinja kumusuzugura, bikarangira apfuye.

Ni na ko kandi byagenze mu Ukuboza 2019, ubwo uwitwa Muhoza Evariste wo mu murenge wa Rukoma muri Kamonyi, yasangwaga yapfiriye mu biro by’akagari ka Gishyeshye aho yari yahondaguriwe n’ukuriye irondo.

Muri 2020 byakomeye kurushaho

Kuva uyu mwaka wa 2020 watangira, nta minsi yashira hatumvikanye umuturage wahohotewe n’abakora irondo.

Ikibabaje muri ibyo ni uko hari n’ababikora ku manywa y’ihangu, bigakorerwa mu maso y’ubuyobozi cyangwa rubanda.

Mu kwezi gushize mu murenge wa Gitoki i Gatsibo, Abanyerondo batari bari mu kazi kabo bitwaje imirimo bakora, bagabye igitero ku rubyiruko rwakinaga amakarita bararwana birangira bamwe bakomeretse mu buryo bukomeye.

Kuba urwo rubyiruko rwarakinaga amakarita mu gihe Abanyarwanda basabwa kuguma mu ngo zabo byo ni amakosa, ariko nanone irondo si ryo ryari kujya kubafata kuko hari izindi nzego bireba. Umuti kandi ntiwari ukurwana ngo bigere aho bamwe bakubitwa za majagu.

Muri uko kwezi kwa Werurwe kandi Abanyerondo bo mu murenge wa Mwulire muri Rwamagana bahondaguye umusore witwa Uwihanganye Éric bamugira intere.

I Nyagatare na ho umunyerondo witwa Karegeya wo mu Kagari ka Nyamirembe, Umurenge wa Gatunda yinjiye mu rugo rw’umuturage, ahondagura umugore we n’umwana, abashinja kuba bari hanze nyamara ngo bakagombye kuba bari nzu hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Uretse muri izo ntara twibanzemo, muri Kigali na ho hajya bagaragayeho Abanyerondo bahohotera abaturage bitwaje imyambaro y’akazi bakora.

Angelique Mutamuriza utuye mu Mudugudu wa Kangondo II (Bannyahe), Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo aherutse gutangaza ko yakubiswe n’abakora irondo ry’umwuga aho atuye kandi atwite, bakamubwira ko adatwite minisitiri, icyo gihe byamujyanye mu bitaro.

Nta gihe kinini gishize kandi Polisi itaye muri yombi Abanyerondo n’Umupolisi umwe batawe muri yombi nyuma yo guhohotera umuturage bikanagera na ho akubitwa umutego akitura hasi abanje gushinga umutwe.

Inkuru zakozwe ku ikubitwa n’abaturage

Rwamagana:Abanyerondo ’bakubise’ umusore ajyanwa mu bitaro

Gatsibo: Abanyerondo basinze bakomerekeye mu mirwano n’abaturage

Abanyerondo barankubise bavuga ko ntatwite minisitiri-utuye Bannyahe

Umupolisi n’abandi bantu barimo umunyerondo bafashwe bazira guhohotera umuturage

Arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’ abanyerondo b’ umwuga bamusanze iwe

Nyarugenge -Umudugudu waTetero abanyerondo bakubise banakomeretsa abakinnyi b’urusimbi

Bahohotera rubanda nta mpamvu zumvikana bafite

Urebye impamvu Abanyerondo bitwaza bakubita rubanda, usanga inyinshi ziba nta shingiro zifite.Bakunze gukubita abantu babashinja kubasuzugura, cyangwa bakitwaza ko hari amabwiriza runaka atubahirijwe.

Ni imyitwarire ahanini iterwa n’ubusinzi, kuko abenshi bajya ku kazi babanje kunywa inzoga. Nk’umubyeyi wa Bannyahe uvuga ko bamukubise, yavuze ko atazi icyo bamuhoye we n’umukozi we.

Umugabo uheruka gukubitwa umutego akitura hasi abanje gushinga umutwe we, ngo bamuhoraga kuba yari yavuye iwe mu rugo mu gihe cyo kwirinda Coronavirus, iki kibazo akaba agisangiye n’umugore w’i Nyagatare cyo kimwe n’urubyiruko rw’i Gatsibo.

Umunyerondo yaba afite uburenganzira bwo guhana umuturage?

Abanyerondo ntibari mu nzego zishinzwe umutekano nk’uko twumva RDF, Polisi y’igihugu cyangwa DASSO. Ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudin.

Bashyirwaho n’abaturage ngo babacungire umutekano, yemwe akaba ari na bo babahemba binyuze mu misanzu batanga. Ntibari mu nzego zigenzurwa na Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, kuko bagenzurwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Umunyerondo wahohoteye umuturage yemwe ahanwa nk’umuturage wahohoteye mugenzi we, bikaba bitumvikana kumva umuturage ahohotera undi yitwaje umwambaro wa Kaki atunze.

Uruhare rw’ubuyobozi ni mu gushyira Abanyerondo ku murongo

Birakwiye ko abashinzwe Abanyerondo babigisha kandi bigakorwa kenshi. Ibitari ibyo abantu bazumva ko Leta ari yo ibatuma guhohotera rubanda, bya bindi Umunyarwanda yarebye akarikocora agira ati “Uhagarariwe n’Ingwe aravoma”, na cyane ko hari bamwe bahohotera rubanda, bavuna umuheha bakongezwa undi.

Ibitari ibyo umuturage azakomeza guhohoterwa, kandi ingaruka zo ntizizabura kubaho.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    ibi byaba banyerondo sibu ubwabo.babikora nabayobozi babo babaha amabwiriza na bamudugudu ngo barahabya abaturange ko ngo Nazi ko ngo babasuzugura noneho bakabikora ntacyo bikanka ko jye niboneye namaso yajye umuyobozo wabo Ababa.ago mabwiriza ababwira ko aziburanira ikindi kandi abo bitwa abumwuga nabantu akenshi usanga barananiwe nubuzima bwohanze aha so ntubumuntu bababafite muribo

  2. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    ibi byaba banyerondo sibu ubwabo.babikora nabayobozi babo babaha amabwiriza na bamudugudu ngo barahabya abaturange ko ngo Nazi ko ngo babasuzugura noneho bakabikora ntacyo bikanka ko jye niboneye namaso yajye umuyobozo wabo Ababa.ago mabwiriza ababwira ko aziburanira ikindi kandi abo bitwa abumwuga nabantu akenshi usanga barananiwe nubuzima bwohanze aha so ntubumuntu bababafite muribo

  3. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    ibi byaba banyerondo sibu ubwabo.babikora nabayobozi babo babaha amabwiriza na bamudugudu ngo barahabya abaturange ko ngo Nazi ko ngo babasuzugura noneho bakabikora ntacyo bikanka ko jye niboneye namaso yajye umuyobozo wabo Ababa.ago mabwiriza ababwira ko aziburanira ikindi kandi abo bitwa abumwuga nabantu akenshi usanga barananiwe nubuzima bwohanze aha so ntubumuntu bababafite muribo

  4. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    ibi byaba banyerondo sibu ubwabo.babikora nabayobozi babo babaha amabwiriza na bamudugudu ngo barahabya abaturange ko ngo Nazi ko ngo babasuzugura noneho bakabikora ntacyo bikanka ko jye niboneye namaso yajye umuyobozo wabo Ababa.ago mabwiriza ababwira ko aziburanira ikindi kandi abo bitwa abumwuga nabantu akenshi usanga barananiwe nubuzima bwohanze aha so ntubumuntu bababafite muribo

  5. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    ibibintu ntibizashira cyerestse hahanwa abayobazi babo koku bsbigiramu utuhare ndetse tukomeye harimo nabamudugudo.nibo baboshya ngo baraca akajagari mumidugudo iwabo murakoze

  6. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    ibibintu ntibizashira cyerestse hahanwa abayobazi babo koku bsbigiramu utuhare ndetse tukomeye harimo nabamudugudo.nibo baboshya ngo baraca akajagari mumidugudo iwabo murakoze

  7. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    mwiriwe na twe hano Ku ruyenzi umurenge Runda akagali nyagacaca mudutabarize kuko abanyerondo baho baraye bahakubitiye umuntu hafi Ku mwica arembeye irukoma mu bitaro azira ubusa mu tuvugire ababigizemo uruhare bazabibazwe pe kuko abanyerondo baraturembeje

  8. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    mwiriwe na twe hano Ku ruyenzi umurenge Runda akagali nyagacaca mudutabarize kuko abanyerondo baho baraye bahakubitiye umuntu hafi Ku mwica arembeye irukoma mu bitaro azira ubusa mu tuvugire ababigizemo uruhare bazabibazwe pe kuko abanyerondo baraturembeje

  9. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    mwiriwe mudutabarize Ku ruyenzi umurenge Runda akagari nyagacaca abanyerondo bakubise umuntu hafi Ku mwica arembeye irukoma mu bitaro mu dukorere ubuvugizi

  10. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    mwiriwe mudutabarize Ku ruyenzi umurenge Runda akagari nyagacaca abanyerondo bakubise umuntu hafi Ku mwica arembeye irukoma mu bitaro mu dukorere ubuvugizi

  11. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    ARIKO KOKO UBU LETA NTIBONAKO IYI MIKORERE YIRONDO ARI IKIBAZO GIKOMEYE.
    Abanyamakuru rwose muzatubabarire muze murebe ibibera hano mu Karere ka Kamonyi , Umurenge wa Runda , muri kagari ka Ruyenzi. Irondo riyoborwa n’umuntu wishwe na Kanyanga Witwa Mugema akoresha abacuruzi b’urumogi nibo bayoboye irondo rya RUYENZI , abo bashinzwe irondo ninabo bahuza ibikorwa byubujura bukorerwa abaturage , kubahondagura ndetse no kubatera ibyuma, twaratakambye ariko gitifu w’umurenge yavuze ko ntacyo yabikoraho ko ari ibyakarere. Mayor arabizi kuko nawe niho atuye Ariko abakingira ikibaba! Rwose turasaba Itangazamakuru kuhagera mukirebera, turasaba Minaloc kudutabara.

  12. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    ARIKO KOKO UBU LETA NTIBONAKO IYI MIKORERE YIRONDO ARI IKIBAZO GIKOMEYE.
    Abanyamakuru rwose muzatubabarire muze murebe ibibera hano mu Karere ka Kamonyi , Umurenge wa Runda , muri kagari ka Ruyenzi. Irondo riyoborwa n’umuntu wishwe na Kanyanga Witwa Mugema akoresha abacuruzi b’urumogi nibo bayoboye irondo rya RUYENZI , abo bashinzwe irondo ninabo bahuza ibikorwa byubujura bukorerwa abaturage , kubahondagura ndetse no kubatera ibyuma, twaratakambye ariko gitifu w’umurenge yavuze ko ntacyo yabikoraho ko ari ibyakarere. Mayor arabizi kuko nawe niho atuye Ariko abakingira ikibaba! Rwose turasaba Itangazamakuru kuhagera mukirebera, turasaba Minaloc kudutabara.

  13. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    Turabimenyereye nuko baba bizeye ababatuma gukora ibyo byo guhahamura abaturage.

  14. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    Turabimenyereye nuko baba bizeye ababatuma gukora ibyo byo guhahamura abaturage.

  15. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    njyewe abanyero ndo uretse kuvuga ngobacunga umutekano nawo barinda baba bibereye mukabari abandi bagiye kundaya gusa nabuze uwotuzahura amohotere gusa nambunda afite mbahe isomo azereka ntumwuzukuru bigize inakoreka

  16. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    njyewe abanyero ndo uretse kuvuga ngobacunga umutekano nawo barinda baba bibereye mukabari abandi bagiye kundaya gusa nabuze uwotuzahura amohotere gusa nambunda afite mbahe isomo azereka ntumwuzukuru bigize inakoreka

  17. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    Murakoze kubitekerezo byiza nabisomye byose kandi birakwiye ko bakurikiranwa abitwara nabi bakirukanwa gusa nanone ntitwashyira abantu bose mugatebo kamwe ko bshohotera abaturage mubyukuri hari nabakora neza ndetse bafite n, akamaro Gako meye.

  18. Inkoni Abanyerondo bakomeje kuvunisha igufwa rubanda bayikuye he?
    Murakoze kubitekerezo byiza nabisomye byose kandi birakwiye ko bakurikiranwa abitwara nabi bakirukanwa gusa nanone ntitwashyira abantu bose mugatebo kamwe ko bshohotera abaturage mubyukuri hari nabakora neza ndetse bafite n, akamaro Gako meye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *