Perezida Paul Kagame yavuze ukuntu mu 1978 yatembereye i Huye kureba umupira wahuzaga ikipe ya Mukura na Panthères Noires, ataha utarangiye atinya gukubitwa n’abafana bari aho.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2024 imbere y’imbaga y’abaturage bagera ku bihumbi 300 bahuriye mu karere ka Huye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi.
Ubwo yavugaga ijambo yateguriye abaturage b’i Huye, Paul Kagame yavuze ko mu 1978 ubwo yari mu buhungiro ngo yasuraga u Rwanda mu buryo yise ubwo gusesera, agakunda gutemberera i Huye, aho yagiraga inshuti nyinshi ziga muri Kaminuza.
Yagize ati: “Iriya Kaminuza njye nayisuye kera, ngira ngo Ildephonse (Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi) yari ataravuka muri 1978, hari abantu twari tuziranye bigaga yo, njye nari naje inaha naseseye, kuko nari impunzi nabaga hanze, nari umwana muto, oya ariko ntabwo nari muto cyane, nari maze gukuramo”.
Ubwo yari yaje gusura izo nshuti ze nibwa batembereye kuri sitade ya Huye kureba umupira Mukura yari yakinnyemo na Panthères Noiresngo.
Ubwo yageraga muri sitade, abantu baramurebaga bakamuryanira inzara bibaza aho aturutse, bituma abari kumwe na we bamuhungisha ubwo umupira wari usigaje iminora icumi ngo urangire.
Yagize ati: “Hari Stade nto yari hano mu 1978, niyo bahinduyemo iya pelé?, ndumva atariyo, umuntu w’inshuti yanjye najyaga nsura, ndetse icyo gihe yabaga muri Université mu 1978 antwara ku mupira, Mukura na Panthères Noires, barakinaga icyo kihe”.
Akomeza agira ati “Njyana n’iyo nshuti yanjye, ariko nkajya mbona abantu bandeba, ni nko kuvuga ngo ariko aka kantu ntabwo ari akinaha, ndetse umukino ugiye kurangira iyo nshuti yanjye irambwira ngo ariko urabizi, reka tuve ahangaha umupira utararangira, ubundi ibikurikiraho cyane cyane iyi kipe ya Panthère iyo yatsinzwe, abantu barakubitwa”.
Paul Kagame avuga ko bahise bagenda umukino usigaje iminota 10 ngo urangire, mu kwirinda ko iyo kipe ya Panthères Noires (yari iy’Igisirikare cy’u Rwanda) yabagirira nabi.
Ati “Ndavuga nti ntakubitirwa ahangaha, tugenda hasigaye nk’iminota 10 ngo umupira urangire, urumva rero twabanye kera tutaranamenyana, usibye ko n’ubundi twari bamwe, twari dukwiye kuba tumenyana ariko bamwe muri twe twabaga hanze, ntabwo twabaga hano kubera impamvu ntiriwe nsubiramo”.
Arongera ati “Ariko ntibizongera, nk’uko mubivuze ntabwo bizongera ku uwariwe wese, icyo kibazo cyakemuwe burundu, gikemurwa namwe nanjye, twari kumwe, abenshi hano n’ubwo mwari mutaravuka ariko twari kumwe, kubera ko aho muvukiye, muri hano turi kumwe, turi mu nzira imwe ntibizasubira kubera mwebwe”.


