Ibihumbi by’impunzi zahungiye mu Rwanda byugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibyo kurya kubera ikibazo cy’ibura ry’inkunga.
Impunzi zisaga 100,000 zahungiye mu Rwanda zifite ibibazo byo kuba ibyo kurya zagenerwaga byaragabanyutse bitewe na none no kugabanyuka kw’inkunga zagenerwaga nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kane, itariki 11 Mutarama 2018 n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) akaba atangaza ko byabaye ngombwa ko bagabanya inkunga y’ibyo kurya batangaga n’amafaranga ku mpunzi z’Abarundi n’iz’Abanyekongo ziri mu nkambi zo mu Rwanda kubera ikibazo cy’inkunga zagabanutse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza mu Ugushyingo 2017 nk’uko iyi nkuru dukesha thenewsnigeria.com.ng ivuga, PAM yatangaga ibiro 16,95 by’ibyo kurya kuri buri mpunzi buri kwezi, ibyo kurya byabaga bigizwe ahanini n’ibigori, ibishyimbo, amavuta n’umunyu.
Izindi mpunzi zahabwaga amafaranga y’u Rwanda 7,600 yo kugura ibyo kurya ku masoko yo mu gihugu nk’uko PAM na UNICEF byabisobanuye mu itangazo byashyize ahagaragara. Uku kubura kw’inkunga ngo kukaba kwaratumye PAM igabanya inkunga yatangaga ku rugero rwa 90% mu Ugushyingo n’Ukuboza 2017.
Iki kibazo kikaba cyararushijeho gukomera muri uku kwezi kwa Mutarama 2018 bigatuma PAM igabanya inkunga yari isigaye itanga na none ku rugero rwa 75% nk’uko itangazo ryayo rivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


