Inkuru nziza ku bakunda umuhanzikazi Celine Dion

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kitari gito umuririmbyikazi Celine Dion atagaragara mu ruhame kubera uburwayi, mu mpera z’icyumweru gishize yongeye kuboneka agenda bisa n’aho ubuzima buri kugenda neza.

Ubwo hatangwaga ibihembo mu birori bya Grammy Awards, Celine Dion niwe wahaye Taylor Swift igihembo cya Album nziza.Ni nyuma y’uko yari amaze igihe arembejwe n’indwara ifata ubwonko n’urutirigongo.

Ubu burwayi bwatumye atabasha kuvuga no kugenda .Amakuru menshi yagiye avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga, ndetse mukuru we yagiye avuga ko uyu muhanzikazi arembye ariko akomeje kwitabwaho.

Célne Dion ubwo yatambukaga mu nyubako ya Crypto.com Arena, yerekeza ku rubyiniri yakomewe amashyi nawe ubwe atangaza ko yishimiye kuba ari mu birori bya Grammy Awards.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *