Umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yiciwe mu kwihanira kw’abaturage muri Komini ya Kavimvira mu mujyi wa Uvira.
Uyu musirikare yishwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki 03 Mutarama muri komini ya Kavimvira. Umurambo we wavumbuwe ku isoko muri Kilomoni 1, nkuko impirimbanyi Alexandre Barabona yabitangarije ACTU7.CD dukesha iyi nkuru.
Ati: “Urubyiruko rwarakaye rwatunzwe intoki ko rwakoze iki cyaha nyuma y’uko uyu musirikare abashije kurasa umuturage witwa Kahagoza Ngunde ubwo yari atashye.”
Uyu muturage warashwe yajyanywe ku ivuriro rya Dr. Yves Bagalwa i Kavimvira, aho ari kwitabwaho uko bikwiye.
Mu mpande nyinshi z’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ibintu nk’ibi by’abaturage bihanira bikunze kugaragara.
Iyi nkuru ikaba yibutsa ko kuri uwo wa Mbere ku manywa mbere y’iyicwa ry’uwo musirikare, umupolisi yarashe mu itsinda ry’insoresore mu Mujyi wa Kamitunga muri Mwenga akicamo umwe agakomeretsa babiri.


