Intambara iratutumba: Korea ya Ruguru irarasa Amerika niba idahagaritse ubushotoranyi

Sangiza iyi nkuru

Guhera mu cyumweru gishize kugeza magingo aya icyuka cy’intambara ikaze gikomeje gututumba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Korea ya Ruguru.
 
KCNA bya Biro Ntaramakuru bya Korea ya Ruguru muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mata 2017, byatangaje ko magingo aya ingabo ibihumbi n’ibihumbagiza za Korea ya Ruguru ziryamiye amajanja [ Army Standby Class One ] aho bivugwa ko nta gihindutse urugamba ruzarema kandi ko iherezo Korea ya Ruguru izatsinda uru rugamba nta shiti.
l1
Ibi byose kandi bije biherekeje imyitozo kabuhariwe y’intambara Amerika n’ingabo zayo ziteganya gukorera mu Nyanja y’Ubushinwa muri iyi minsi ya vuba ,ibintu Korea ya Ruguru ivuga ko iyi myitozo iramutse ikozwe bwaba ari uburyo bwo guha isomo Amerika n’abambari bayo [ The American Allied Countries ] barimo na Korea y’Epfo.
“Iki gikorwa Amerika yenda gukora cyo gutera Korea ya Ruguru kirerekana neza urwego ubushotoranyi bwayo bugezeho kandi butakibasha kwihanganirwa ″ aya akaba ari amagambo yatangajwe n’Umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga wa Korea ya Ruguru.
Uyu muvugizi kandi yakomeje avuga ati: “Korea ya Ruguru yiteguye kwivuna umwanzi kuri buri buryo bwose Amerika yashozamo intambara ″.
Mu minsi ishize Perezida Trump yasabye Ubushinwa kutarebera ubushotoranyi Korea ya Ruguru ikomeza gukora mu karere gakikije inyanja y’Ubuhinde.
Donald Trump kandi yahise atangaza ko ibi abisaba Ubushinwa mu rwego rwo gufataniriza hamwe kugirango bashakire amahoro akarere ariko ko n’Ubushinwa butabishatse Amerika yabyikorera ubwayo.
Korea ya Ruguru ariko yahise isubiza byihuse ko nta na rimwe yashyirwaho igitutu ngo ibuzwe gukomeza gucura intwaro za kirimbuzi.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Korea ya Ruguru ibinyujije mu muvugizi wayo yagize ati “ Tuzaha igisubizo gikomeye Amerika ku bushotoranyi bwayo, tuzaba kandi twirwanaho tunerekane imbaraga kabuhariwe z’amaboko yacu ″.
Ibyo kandi birangiye ngo Amerika izirengere ingaruka zikomeye zizava mu ntambara ishaka gushoza kuko ngo itazayihira.
Ikinyamakuru Rodong Sinmun cyandikirwa muri Korea ya Ruguru cyatangaje ibi bikurikira:
“Ingabo za Korea ya Ruguru zicungira hafi ibikorwa by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi intego yayo ntabwo ari ugusenya ibirindiro bya Korea y’Epfo gusa, ko ahubwo ingabo za Korea ya Ruguru zizakubita hasi ibiri ku butaka bwa Amerika ikabyubika byose ″!
Muri uku guterana amagambo kandi na Korea y’Epfo ntiyasigaye kuko Perezida w’agateganyo wayo Bwana Hwang Kyo-ahn yavuze ko Korea ya Ruguru ibyo iri gukora ari “ The Greater Provocations ″nko kuvuga ko ari ubushotoranyi bukabije butakwihanganirwa.
Korea y’Epfo kandi yahaye amabwiriza Ingabo zayo yo kuryamira amajanja zikaba zahangana n’ibitero ibyo aribyo byose kandi ngo izi ngabo zikaba zigomba gukorana ubudahumbya niza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikambitse muri ako karere mu bufatanye bwayo basanganywe.
Perezida Trump kandi ubwo yahuraga na mugenzi we w’Ubushinwa, Xi Jipping mu cyumweru gishize yamusabye kwongera imbaraga mu kubuza ko ibikorwa by’ubushotoranyi bya Korea ya Ruguru byakomeza, aho yakomeje amwibutsa ko ibi bibaye byaramira umubano n’ubucuruzi Amerika ifitanye n’Ubushinwa ko kandi uyu mubano hakwiriye kwirindwa ko wazatokozwa n’ibikorwa bya Korea ya Ruguru.
Korea ya Ruguru kandi iri mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Kim Il Sung ufatwa nk’umubyeyi wa Korea ya Ruguru akaba na sekuru wa Kim Jong Un uri ku butegetsi ubu.
kim
Muri iyo sabukuru hateganyijwe kuzakorwa akarasisi katigeze kabaho mu buzima bwa Korea ya Ruguru i Pyongyang ,biravugwa ko kandi Korea ya Ruguru iteganya kuzahita inagerageza ibisasu byayo bya karahabutaka ku nshuro ya gatandatu, ikintu Amerika ivuga ko itazazuyaza guhita yinjira mu rugamba niba nta gihindutse.
Ibi kandi bikomeje kwamaganwa n’amahanga yose harimo n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi .
Mu mihanda ya Pyongyang hakomeje kugaragara abagabo benshi n’abagore bari kwitoza kuzahanyurana ishema muri aka karasisi kazaba kayobowe na Perezida Kim Jong Un ubwe bwite.
Mu nkuru dukesha Reuters bya Biro ntaramakuru by’Abongereza dusangamo ko Perezida wa Syria, Bwana Bashar Al-Assad yoherereje ubutumwa bw’ishimwe mugenzi we wa Korea ya Ruguru amushimira ku ngamba iki gihugu gikomeje kugaragaza zo kutavogerwa n’abo yise ba mpatsibihugu bo mu Burengerazuba bw’isi.
Ubwo butumwa bugira buti “ Mu bucuti bukomeye ibihugu byacu uko ari bibiri bisanganwe, twifatanyije mu kwizihiza isabukuru mu gihe twembi turi kurwana n’abashaka kudukururaho intambara zigamije kwigarurira isi no kuba aribo bagena uko isi igomba kugenda, baba bashaka ko badukuraho uburenganzira bwacu bwo kwigenera uko tugomba kubaho” nkuko na KNCA News ibitangaza.
Uburusiya nabwo burarekereje mu gukurikiranira hafi ukuntu Amerika isa n’iri guhuzagurika ku butegetsi bushya bwa Donald Trump bwigaragaza nk’ubukiri bubisi ariko uku kuba bushya bikaba aribyo bishobora guteza akaga inzira ya dipolomasi ubusanzwe yakabaye ikemura ibi byose .
Hanakekwa kandi ko uku gutseta ibirenge kw’inzira za dipolomasi ari byo bizashyira biteje intambara itazorohera umwe wese kuri iyi si mubazaba bayishoje yaba Amerika ,Korea zombi cyangwa ibindi bihugu bitandukanye.
Byose kandi birakorwa mu gihe Korea ya Ruguru ubu yamaze kubaka ubushobozi bwo kuba yarimbura Amerika ikoresheje ibitwaro bya kirimbuzi byayo nkuko twabigarutseho dutangira iyi nkuru !
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Bwana Sergei Lavlov nyuma yo kubonana n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Bwana Rex Tillerson ko Uburusiya bubabajwe n’ukwiyongera kw’umwuka mubi hagati ya Korea ya Ruguru n’Amerika ngo kuko kwibwira ko Amerika yakwifasha uru rugamba ntacyo ubwabyo byayigezaho .
Sergei Lavlov yatangaje ko Loni yakagombye kwihutira gukura ikitwa intwaro za kirimbuzi cyose mu karere gaherereye mu mwigimbakirwa wa Korea [ Korean Peninsula ] kandi ibi bikaba byareba umwe wese hadatunzwe agatoki igihugu kimwe rukumbi nkaho ibindi bitazitunze.
 
Uburusiya kandi bwamaganiye kure Amerika kuri Misiles zayo iherutse kurasa kuri Syria ku wa gatanu ushize ,mu cyo bwise kwica amategeko no guhungabanya ubusugire bwa Syria.
indege
Ubwato bw’Intambara kabuhariwe U.S Navy Carl Vinson ngo kuri ubu bwiteguye kuva ku nkengero za Australia bukerekeza hafi y’amazi y’inyanja ya Pacifica mu gace kegereye inkombe za Korea nkuko Reuters ikomeza ibivuga.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zatangaje ko ubu bwato bwayo bw’intambara bizabufata icyumweru ngo bugere aho bugomba gushinga ibirindiro .
Korea y’Epfo n’Ubushinwa kuri uyu wa mbere bamaze kwemeranya ko niba Korea ya Ruguru itaretse umugambi wayo wo kugerageza ikindi gisasu cya kirimbuzi ,ibyo bihugu byombi bizahita biyifatira ibihano mu by’ubukungu.
Amakuru y’ubutasi atangwa na za satellites za Amerika, avuga ko Korea ya Ruguru yamaze kwitegura kugerageza igisasu cyayo ku nshuro ya gatandatu uko byagenda kose ibi ikaba ngo izabikorera kuri Punggye Nuclear Site.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *