Umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yatangaje ko intambara ikomeje guca amarenga hagati ya Korea ya Ruguru n’ibindi bihugu birimo Amerika iteye inkeke ndetse ko iramutse ibaye yakwangiza byinshi kuri iyi si ya Rurema.
Papa Francis akaba yaboneyeho gusaba amahanga gutegura ibiganiro bizahuza Amerika na korea ya Ruguru, ibihugu 2 bikomeje kugaragaza ko bihanganye ndetse bishobora gupimana ingufu.
Uyu mushumba wa kiliziya avuga ko ku isi hari benshi babafasha kandi bagashyikirana, atanga urugero rw’igihugu cya Norvege ko gishobora kubabera umuhuza mu biganiro.
Ibi papa yabitangarije mu gihugu cya Misiri ubwo yarabajijwe n’abanyamakuru icyo atekereza kuri uku kurebana ay’ingwe hagati ya Korea ya Ruguru na Amerika, ubwo yagiriragayo uruzinduko muri izi mpera z’iki cyumweru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko Loni yakagombye guhagurukira iki kibazo ndetse ko yakomej kukirebera, ndetse ko kitaje ubu ko kimaze iminsi aho Korea imaze kugerageza ibisasu ubugira kenshi.
Papa yatangaje ibi mu gihe ku wa Gatanu tariki ya 28 Mata, Korea ya Ruguru yagerageje ikindi gisasu ariko ku bw’ibyago byayo kigapfuba, ibikora mu gihe na Loni, agashami gashinzwe umutekano kari kateranyije inama kayigaho.
Leta zunze ubumwe za Amerika zikaba zikomeje kwitegurira intambara muri Koreya y’Epfo, yangana urunuka n’iya Ruguru, ariko nako basaba ubufatanye na Leta y’Ubushinwa yo ivuga ko idashaka intambara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


