Visi Perezida w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, Dmitry Medvedev, yaburiye abifuza intambara ya gatatu y’Isi kuko ngo ivumbutse ibintu byose biri ku Isi byahinduka umuyonga.
Medvedev yavuze aya magambo asubiza Minisitiri w’ingabo w’u Butaliyani, Guido Crosetto wavuze ko u Burusiya bwinjije ibifaru muri Ukraine no ku mbibi buhana n’ibihugu by’Uburayi, iyi ntambara yahita iba.
Minisitiri Crosetto yatangaje ko kugira ngo iyi ntambara itazaba, bikwiye ko ibihugu bikomeza koherereza intwaro zo kwirwanaho.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, byabitangaje, Medvedev yatangaje ko intambara y’Isi irambutse ibaye, ntihagire ibifaru cyangwa indege z’intambara atari byo byonyine byakwifashishwa.
Uyu munyapolitiki yatanze umuburo w’uko hakoreshwa intwaro kirimbuzi. Ati: “Icya mbere, gushyigikira Ukraine, ibyo nta w’i Burayi ashaka, ntabwo byavuza Isi ishaje guhanwa mu gihe hari icyaba. Icya kabiri, intambara ya gatatu y’Isi ibaye, ku bw’ibyago ntiyaba ari iy’ibifaru n’indege z’indwanyi. Ubwo buri kimwe cyahinduka umuyonga.”
Ni mu gihe Umuyobozi wa Komite ya gisirikare mu muryango w’ubwirinzi wa NATO, Rob Bauer, we yatangaje ko ibihugu biwugize byiteguye guhangana byeruye n’u Burusiya, mu gihe byaba ngombwa.



4 Responses
Intambara ya gatatu y’Isi niba, byose bizahinduka umuyonga: Medvedev
NATO bazayisya. Ubuhemu yakoreye abarabu bugomba kubagaruka.
Kwica abaperezida 02: Kadafi na Saddam.
gusenya ibihugu byabo mo kwangaza abaturage: Iraq, Libya, Iran, Syria,…
Ntabwo byarangirira aho. Imana igomba kunyuza akanyafu kuri Putin agakubita abanyaburayi banashyigikiye ubwangizi kwisi: ubutinganyi
Intambara ya gatatu y’Isi niba, byose bizahinduka umuyonga: Medvedev
@ Jyaniri,ibyo uvuga babyita “wishful thinking”.Ntabwo NATO ikora ibibi kurusha intagondwa zanyu zica abantu zivuga ko zikorera imana yanyu Allah.Mubanze namwe muhinduke,mureka kwica abantu no gufata abagore ku ngufu.Ibuka amabi akorwa na Boko Haram,Hezbollah,ISIL,etc…Mubanze mwihane namwe.
Intambara ya gatatu y’Isi niba, byose bizahinduka umuyonga: Medvedev
Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY (a.k.a. Dr Doomsday) wahoze ari Minister of Defense wa America na General Mark Milley utegeka ingabo za Amerika zose (Chairman of the Joint Chiefs of Staff),bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,izabatanga itwike intwaro zose z’intambara.Kandi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba wegereje,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi bifite ubukana kurusha ibyali bisanzwe.
Intambara ya gatatu y’Isi niba, byose bizahinduka umuyonga: Medvedev
Uvuze neza pe! Imigambi y’abantu siyo y’IMANA.