Mu mwaka w’1994 nibwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye ariko yarateguwe mbere n’ubuyobozi bwariho mu Rwanda, abari abasirikare ndetse n’Interahamwe bafashe iya mbere bahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kugarika imbaga.
Kuba Interahamwe n’abasirikare ba Leta barahungiye muri Congo, ibi byari bifitanye isano n’ubucuti Perezida Mobutu wa Zarire yari afitanye na Perezida Habyarimana Juvenal wari umaze kwicwa ku wa 6 Mata 1994.
kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, bagiye bahungira muri kiriya gihugu, bamwe baje gutahuka nyuma y’ifatwa ry’ubutegetsi n’Inkotanyi, n’ubu bamwe bafite ibyo bishinja muri jenoside bakaba baraheze iyo, bamwe bari muri FDLR n’ubu ikiri umutwaro kuri iki gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru France 24, dukesha iyi nkuru gitangaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasubije inyuma ubukungu n’iterambere ry’umujyi wa Goma, dore ko uri na hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo uturutse ku Gisenyi mu Rwanda, byari byoroshye kuba Abanyarwanda barambukaga biboroheye.
Kuba iki kinyamakuru gitangaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe umujyi wa Goma nyuma y’imyaka 22, kinatunga agatoki iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kimaze imyaka 14 kizimye, giheruka kuruka ku wa 17 Mutarama 2002.
Abaturage benshi batuye muri uyu mujyi bakaba baravuye mu byabo barahunga, imyaka yabo n’inzu birashya birakongoka, ku buryo ubutunzi uyu mujyi wari ufite byasubiye inyuma ku buryo ngo bugaragara na nubu hari abo bigifiteho ingaruka.
Iyo ugeze ku nyeshyamba za M23 ho ngo zatumye bizamba, imyaka isaga 3 ikaba ishize izi nyeshyamba zitsinzwe urugamba, ariko abatuye uyu mujyi wa Goma na n’ubu bakaba bakizikanga.
France24 ikomeza itangaza ko M23 yari yarigaruriye igice kinini cy’Uburasirazuba bwa Congo, aho kino gihugu gihana imbibi n’u Rwanda na Uganda.
Izi nyeshyamba zamaze igihe gito ariko zihangayikisha Leta ya Congo n’akarere muri rusange, bitewe n’imbaraga zari zifite ndetse hanakekwa ibihugu by’ibituranyi na Congo kuzitiza umurindi n’ubwo nta gihamya yatangwaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo gutsindwa kwa M23 mu mpera za 2013, Goma nibwo yongeye kugarura agahenge, uyu mujyi ukaba ugaragaramo ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro (MONUSCO) n’ubwo nazo zitungwa agatoki ko n’ubundi umutekano w’abaturage ahungabanywa kandi zishinzwe kuwubungabunga.
Abanyamakuru babiri ba France 24, Mehdi Meddeb na Maxime Souville, bakaba bavuga ko nyuma y’ibizazane Goma yagiye ihura nabyo, ko ubu irimo kwiyubaka ikoresheje vitesi ebyiri (deux vitesses).
Ariko ibyo byose bigakorwa hiteguwe igishobora kuwubera kidobya harimo amakimbirane ashingiye kuri politiki n’amoko, intambara y’imitwe y’inyeshyamba, …
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


